Kagame Yaganiriye Na Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza Ku Bimukira

Perezida Paul Kagame yaraye mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi. Mbere y’uko yitabira ibirori byo kwimika umwami w’u Bwongereza Charles III bizaba kuri uyu wa Gatandatu, Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Rishi Sunak bagaruka ku kibazo cy’abimukira.

Ni ikibazo ibihugu byombi biri kurebera hamwe uko byafatanya mu kugishakira umuti urambye kandi ubereye buri ruhande, haba u Rwanda, u Bwongereza n’abagenerwabikorwa ari bo ‘abimukira’.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu handitseho ko mu biganiro Kagame yagiranye na Sunak harimo n’ingingo zireba ibindi bibera ku isi hakiyongeraho n’uburyo ubufatanye hagati ya Kigali na London bwakomeza gusagamba.

Hagati aho, Perezida Kagame, usanzwe uyoboye Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza Commonwealth, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango witwa Patricia Scotland uyu akaba ari Umwongereza wavukiye mu Kirwa cya Dominica kuri Se ukomoka muri Antigua na Nyina ukomoka muri Dominica.

- Advertisement -

Kagame na Scotland baganiriye kuri zimwe mu ngingo z’ingenzi ziri burange inama ya Commonweatlth bari buyobore kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nama bayise Commonwealth Leaders Meeting.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version