Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye Na Tinubu Ku Mubano W’Igihugu Cye N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Tinubu Ku Mubano W’Igihugu Cye N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2025 8:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame Yaganiriye Na Tinubu
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Nigeri Bora Tinubu baganira uko umubano w’ibihugu byombi bakomeza kandi ukagurirwa no mu zindi nzego.

Bombi bihuriye i Abu Dhabi mui Leta zuyinze z’Abarabu ahari butangire inama ihuza ibihugu by’Afurika n’iki gihugu yiga ku iterambere rirambye yiswe Abu Dhabi Sustainability Week.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Mutarama, ukazarangira mu minsi mike iri imbere.

Ni inama ngari kuko yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu 40 n’Abaminisitiri bagera ku 140.

U Rwanda rusanzwe rubanye neza na Nigeria, igihugu cya mbere gituwe n’abantu benshi muri Afurika kuko ibarura ryo mu mwaka wa 2023 ryerekana ko ituwe n’abantu 230,842,743, ku bucucike bw’abantu 249,800 kuri km2.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria ushingiye ku bufatanye muri dipolomasi, politiki, imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu mu ndege, bikagera no mu bufatanye mu buvuzi ( abaganga ba Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kurengera ubuzima).

Biranakomeza kandi bikagera mu bwikorezi kuko mu mwaka wa 2022 hari andi masezerano Kigali yagiranye na Abuja mu guteza imbere urujya n’uruza mu bicuruzwa biva hamwe bijya ahandi.

Amasezerano akubiyemo iyo mikoranire bayise  ‘Bilateral Air Service Agreements, BASA’.

Mu mwaka wa 2018(hari muri Werurwe) yari yasinywe mu buryo butuzuye ariko aza gushyirwaho umukono mu buryo bweruye kandi bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Iby’ubukungu bwa Nigeria ntibivugwaho rumwe. Hari abemeza ko ari cyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika, mu gihe Afurika y’Epfo ari yo bivugwa ko iyoboye uru rwego.

Icyakora icyo bose bemeranyaho ni uko Nigeria ari igihugu gikomeye mu bukungu bw’uyu mugabane.

Ndetse bavuga ko ifite uruhare rugaragara mu bucuruzi mpuzamahanga kuko ari igihugu cya 53 gikize ku isi urebeye ku musaruro mbumbe wacyo.

Ubwinshi bwayituye butuma iba igihugu gifatwa nk’isoko rinini, ibi bikemezwa ndetse na Banki y’Isi.

Imwe mu mbogamizi ikoma mu nkokora ubukungu bwayo ni ruswa n’imiyoborere mibi byavuzwe kuri benshi mu bayiyoboye.

Ruswa, ikimenyane, irondakoko n’irondakarere biri mu bikunze gutuma abaturage bahora mu makimbirane ahitana benshi.

Kubera ubunini bwayo no guturwa n’abaturage benshi, bavuga indimi nyinshi kandi badahuje amadini( cyane cyane Abakristu n’Abisilamu), biha urwaho inzangano zikurikirwa n’abakimbirane ahitana benshi.

Abo mu  bwoko bw’Aba Yoruba bahora mu makimbirane n’aba Haussa, bamwe bakaba abahinzi abandi bakaba aborozi.

TAGGED:featuredKigaliNigeriaRwandaUbucuruziUbukunguUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rutsiro: Umubyeyi Wonsaga Yakubiswe N’Inkuba
Next Article DRC: Igihembo Cya $5000 Kizahabwa Uzatanga Amakuru Ku Rupfu Rw’Umunyamakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?