Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye N’Intumwa Ya UN Ishinzwe Kurwanya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Intumwa Ya UN Ishinzwe Kurwanya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 July 2024 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside witw Alice Wairimu Nderitu.

Amakuru atangwa n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa by’Ibiro by’Umujyanama wihariye ku gukumira Jenoside mu guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Banaganiriye no ku ikoreshwa ry’amagambo abiba urwango mu Karere no ku isi muri rusange.

Nubwo ubumwe n’ubwiyunge muri rusange byagezweho mu Rwanda, ku rundi ruhande, hari abantu bagipfobya Jenoside abandi bakayihakana.

Kagame aherutse gusubiza umunyamakuru wari umubajije icyo atangaza ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside rikorwa na bamwe mu baba mu Rwanda no hanze yarwo, asubiza ko abantu nk’abo baba bagamije kurangaza Abanyarwanda.

Yavuze ko  abantu nk’abo batagombye na rimwe kurangaza Abanyarwanda, ariko yongeraho ko abantu babyifitemo bizabahitana.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabaye nyuma yo kurangiza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda cyabereye muri Kigali Convention Center.

Abagarutsweho icyo gihe ni Ingabire Victoire Umuhoza na Charles Onana.

Kagame icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gukora bakiteza imbere, bakirinda gutega amatwi ababarangaza.

Kagame ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Icyakora yabasabye no kuzajya banyomoza abo bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvugo zibiba urwango muri iki gihe ziganje cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni imvugo zigendana n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa abo baturage.

Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ibi  bidakumiriwe hakiri kare, bishobora kubyara Jenoside.

Ibiganiro Kagame yagiranye na Nderitu kandi byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.

TAGGED:featuredJenosideKagameNderitu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburyo Bwo Kuhira Bwatumye Umusaruro W’Ubuhinzi Uzamukaho 7.5%- MINAGRI
Next Article Uganda: Urubyiruko Rwatangiye Kwigaragambya Rwanga Kumvira Museveni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?