Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 May 2025 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame yitabiriye uyu mukino ari kumwe n'umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall.
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye aganiriye na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa na Amadou Gallo Fall  uyobora  BAL ku ngingo zirimo uko Basket yarushaho kuba umukino ugera kuri benshi kandi ubyara amafaranga.

Hari mbere y’umukino utangiza irushanwa rya BAL waraye ubereye muri BK Arena, wahuje APR Basketball Club na Nairobi City Thunder warangiye ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iya Kenya ku manota 92-63.

Hari mu mukino wo mu irushanwa ry’itsinda rya 2025 BAL Nile Conference ari naryo u Rwanda ruherereye mo.

Kagame yaganiriye na Clare Akamanzi na Amadou Fall k’uruhare rw’u Rwanda mu kwakira iyo mikino n’uburyo iri rushanwa rimaze gutera intambwe igaragara mu myaka ine rimaze ritangijwe.

Baganiriye uko uyu mukino waba igisubizo kibyara n’amafaranga hirya no hino muri Afurika.

Muri uko kuganira, banarabeye hamwe uko ishobora kubyarira Afurika amahirwe y’iterambere.

Muri Gashyantare, 2019 nibwo Ishyarahamwe rya Basketball muri Amerika (NBA) ryatangije irushanwa ryaryo muri Afurika  bise BAL( Basketball Africa League) rigakorwa k’ubufatanye na FIBA.

Adam Silver, ni Komiseri muri NBA, icyo gihe yavuze ko irushanwa rya BAL rizajya ryitabirwa n’amakipe 12 kandi ko ibihugu bizajya byakira imikino y’iri rushwanwa ari Angola, Misiri, Kenya, Morocco, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Tunisia.

Muri Kamena, 2019 nibwo Amadou Gallo Fall yemejwe ko ari we Perezida wa mbere wa  BAL.

Buri tsinda mu yagize amakipe ahatana muri BAL uko ari 12 akina mu byiciro bita season.

Agabanywa mu matsinda atatu, ari yo the Sahara Conference, Nile Conference na Kalahari Conference.

Uko amakipe yatabira iri rushanwa aba agabanije mu matsinda n’ibihugu bizakira imikino.

Muri ryo habaho guhatana, kugeza ubwo amakipe abiri yabaye aya mbere muri buri tsinda ndetse n’andi abiri wakwita ko nubwo yatsinzwe yitaye neza, ahatana kugeza ubwo haboneka abiri azahatana ku mukino wa nyuma.

TAGGED:AkamanziBasketballfeaturedImikinoKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza
Next Article Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?