Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yageneye Inzego z’Umutekano Ubutumwa Bwihariye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yageneye Inzego z’Umutekano Ubutumwa Bwihariye

Last updated: 31 December 2021 7:20 am
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yashimye ubwitange bwaranze inzego z’umutekano muri uyu mwaka wa 2021 ugeze ku musozo, nubwo ari umwaka waranzwe n’imbogamizi nyinshi zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ni ubutumwa Umukuru w’igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yageneye inzego zose z’umutekano, bujyanye n’umwaka urangiye no kubifuriza umwaka mushya muhire.

Yavuze ko mu izina rya Guverinoma, Abanyarwanda n’izina rye bwite, yifuriza ba Ofisiye n’andi mapeti muri RDF no mu zindi nzego z’umutekano n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya uzarangwa n’umusaruro mwinshi.

Yakomeje ati “Ndifuza no kubashimira ubwitange n’umuhate mwagaragaje mu kuzuza inshingano zanyu zo kurengera no kurinda abaturage b’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, igihe cyaranzwe n’imbogamizi nyinshi haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo habayeho izo mbogamizi zirimo icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze ibishoboka zikageza ku byo zari zitezweho ndetse zikarenzaho, mu bwitange n’ubunyamwuga.

Yakomeje ati “Igihugu cyanyu mugiteye ishema. Mfashe uyu mwanya ngo nshime by’umwuhariko abari mu butumwa mu mahanga, byaba binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi cyangwa mu butumwa bwo kugarura amahoro.”

“Kuba kure y’abo mukunda, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru, ni uburyo bwihariye bwo kugaragaza uburyo mwiyemeje kwitangira amahoro n’ituze ku mugabane wacu no hanze yawo. Igihugu cyose cyishimira umurimo mukora.”

Binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo gutanga umusanzu muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, aho zagize uruhare mu kwirukana umutwe w’iterabwoba wari wibasiye intara ya Cabo Delgado.

Ni mu gihe binyuze mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Sudan y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hatangira umwaka mushya, inzego z’umutekano zikwiye gukomera ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Yabasabye kurushaho kwitangira u Rwanda no gukorana umuhate kugira ngo zikomeze kugirirwa n’Abanyarwanda kimwe n’abafatanyabikorwa.

TAGGED:featuredPaul KagamePolisi y'u RwandaRCSRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turikiya Yatangiye Guha Abaturage Urukingo Rwa COVID Yikoreye
Next Article Imikino Ya Shampiyona Mu Rwanda Yahagaritswe  
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Ikigo ICPAR Kishimira Aho Kigeze Giteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?