Perezida Kagame Yageneye Inzego z’Umutekano Ubutumwa Bwihariye

Perezida Paul Kagame yashimye ubwitange bwaranze inzego z’umutekano muri uyu mwaka wa 2021 ugeze ku musozo, nubwo ari umwaka waranzwe n’imbogamizi nyinshi zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ni ubutumwa Umukuru w’igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yageneye inzego zose z’umutekano, bujyanye n’umwaka urangiye no kubifuriza umwaka mushya muhire.

Yavuze ko mu izina rya Guverinoma, Abanyarwanda n’izina rye bwite, yifuriza ba Ofisiye n’andi mapeti muri RDF no mu zindi nzego z’umutekano n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya uzarangwa n’umusaruro mwinshi.

Yakomeje ati “Ndifuza no kubashimira ubwitange n’umuhate mwagaragaje mu kuzuza inshingano zanyu zo kurengera no kurinda abaturage b’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, igihe cyaranzwe n’imbogamizi nyinshi haba mu gihugu no hanze yacyo.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko nubwo habayeho izo mbogamizi zirimo icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze ibishoboka zikageza ku byo zari zitezweho ndetse zikarenzaho, mu bwitange n’ubunyamwuga.

Yakomeje ati “Igihugu cyanyu mugiteye ishema. Mfashe uyu mwanya ngo nshime by’umwuhariko abari mu butumwa mu mahanga, byaba binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi cyangwa mu butumwa bwo kugarura amahoro.”

“Kuba kure y’abo mukunda, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru, ni uburyo bwihariye bwo kugaragaza uburyo mwiyemeje kwitangira amahoro n’ituze ku mugabane wacu no hanze yawo. Igihugu cyose cyishimira umurimo mukora.”

Binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo gutanga umusanzu muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, aho zagize uruhare mu kwirukana umutwe w’iterabwoba wari wibasiye intara ya Cabo Delgado.

Ni mu gihe binyuze mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Sudan y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hatangira umwaka mushya, inzego z’umutekano zikwiye gukomera ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Yabasabye kurushaho kwitangira u Rwanda no gukorana umuhate kugira ngo zikomeze kugirirwa n’Abanyarwanda kimwe n’abafatanyabikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version