Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Jeffrey Feltman, Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bigize agace k’ihembe rya Afurika.
Jeffrey Feltman aheruka kuzenguruka ibihugu byo muri ako karere mu rugendo rwa mbere yakoze nyuma yo guhabwa ziriya nshingano, rwabaye hagati ya tariki 4 na 13 Gicurasi 2021. Yagiye mu bihugu bya Misiri, Eritrea, Sudan na Ethiopia.
Ari mu ruzinduko mu Rwanda mu gihe mu nshingano yahawe ubwo yashyirwagaho na Joe Biden harimo kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo kijyanye n’urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD), rukomeje guteza amakimbirane hagati ya Ethiopia, Sudan na Misiri.
Biriya bihugu bishinja Ethiopia gushaka kugabanya amazi ya Nil abigeraho, kandi ruriya ruzi rubifatiye runini. Abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko Nil itabayeho, Misiri yahinduka ubutayu.
Ni amakimbirane amaze iminsi ndetse akomeza kugenda agira isura y’ikibazo gishobora guteza intambara hagati y’ibihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye ari abahuza muri iki kibazo, ariko ubu kiri mu ntoki z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Kuri uyu wa Kane habaye inama y’ubuyobozi ya AU igamije guhanahana amakuru kuri GERD, yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi, uyoboye AU muri uyu mwaka.
Hemejwe ko azageza raporo ku muryango, kuri iki kibazo. Yashimangiye ko ibibazo bya Afurika bigomba gucocerwa muri AU, bityo impande zirebwa n’iki kibazo zizakomeza kuganirira mu muryango.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze kwitabazwa mu gushakira umuti ibibazo bishamikiye kuri ruriya rugomero n’ibindi bireba akarere na Afurika.
Mu ruzinduko Feltman aheruka kugirira muri aka karere, yashimangiye ko ibyemezo birimo gufatwa muri iki gice kimwe no mu gihe kiri imbere, bifite icyo bivuze gikomeye ku baturage no ku nyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yanaganiriye n’abayobozi ba Ethiopia, Sudan na Misiri, harebwa ku mpungenge za buri gihugu ku mutekano wacyo bijyanye n’amazi ya Nil.
Icyo gihe ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gutanga ubufasha mu bya politiki na tekiniki hagamijwe ko bitanga umusaruro.”
Muri Ethiopia yaganiriye n’ubuyobozi ku bibazo by’umutekano mu gace ka Tigray, aho kugeza ubu hagikenewe ubutabazi bwihariye kubera ingaruka z’intambara imaze igihe ishyamiranyije ingabo za Leta na Tigray People’s Liberation Front.
Ku ruhande rwa Eritrea, mu byo baganiriye na Perezida Isaias Afwerki harimo ko ingabo z’icyo gihugu zavanwa muri Ethiopia.
Muri Sudan, Feltman yashimangiye ko Amerika izakomeza gufasha iki gihugu kurenga inzibacyuho kirimo nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Omar el Bashir, bityo Sudan igafata umwanya ikwiye mu karere.
Icyo gihe byatangajwe Feltman azongera kugirira urugendo mu karere mu gihe cya vuba, mu mugambi wo gukomeza ibikorwa bya dipolomasi mu izina rya Perezida Joe Biden n’Umunyamabaga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken.