Guverinoma ya Singapore ibicishije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari busure iki gihugu guhera kuri uyu wa Gatatu kuzageza ku wa Gatanu taliki 20, Nzeri, 2024.
Ni uruzinduko rwa kane Kagame agiriye muri Singapore, uruheruka rukaba rwarabaye muri Nzeri, 2022.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame azahura na mugenzi we uyobora Singapore witwa Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’intebe akaba n’uw’imari witwa Lawrence Wong.
Biteganyijwa kandi ko azagirana umusangiro na Minisitiri mukuru( Senior Minister Lee Hsien Loong.
Singapore ihuriye n’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bito, mu Cyongereza babyita Forum of Small States (FOSS).
Intego za Kigali na Singapore ni uguharanira ko inyungu z’ibihugu bito zigerwaho binyuze mu kwisungana.
Mu mwaka wa 2023 u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu rwasinyanye amasezerano n’iki gihugu yo gukorana mu by’ikoranabuhanga, kugabanya ubukana bw’ibyuka bihumanya ikirere n’ibindi.
Intego yari uguteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi igamije iterambere risangiwe.
Byemejwe ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.
Mu isinywa ryayo Singapore yari ihagarariwe na Wy Mun Kong, akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari mpuzamahanga cyo muri iki gihugu kitwa Singapore Cooperation Enterprise.
Ibihugu byombi bizakorana mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga cyangwa ibindi byaha birishingiyeho, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, guhana inama mu mishinga y’ubukungu, iterambere mu bwikorezi no kubakira abakozi ubushobozi.
Itangazo ryo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Singapore ryasohotse icyo gihe rwavugaga ko andi masezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Singapore muri ziriya nzego, yari yararangije igihe mu Ukwakira, 2020.
Ayo masezerano yashimirwaga akamaro kanini yagize mu kuzamura inzego zirimo kubakira inzego z’u Rwanda ubushobozi, gufasha inzego gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Wy Mun Kong yavugaga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zarwo zitandukanye harimo no kurufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “ Twishimiye kuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego twumvikanyeho.”
U Rwanda rusanganywe umubano uhamye na Singapore ndetse no mikorere ya Polisi zombi.