Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yahembewe Kuba Umunyafurika W’Umwaka 2024
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yahembewe Kuba Umunyafurika W’Umwaka 2024

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2024 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yahembewe kuba Umunyafurika w'umwaka wa 2024
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye ahembewe kuba Umunyafurika w’umwaka wa 2024 nyuma y’uko abamuhaye iki gihembo basuzumye bagasanga nta wundi wamuhize mu kuzamura ubukungu bw’Afurika.

Iki gihembo kigenerwa umuyobozi muri politiki cyangwa ubucuruzi kitwa  ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA’.

Gitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa, kikaba cyaraye gitangiwe muri Afurika y’Epfo.

Abakimuhaye bavuga ko bamushimiye ko yabaye umuyobozi w’indashyikirwa kandi uharanira impinduka nziza muri Afurika.

Kubera ko Perezida Kagame ari mu kirwa cya Samoa aho ari mu nama ya CHOGM, igihembo yahawe cyakiriwe n’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo witwa Amb Emmanuel Hategeka.

Hategeka kuri X yanditse  ko Perezida Kagame yatuye kiriya gihembo ‘abagabo, abagore n’urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubaka Afurika ikomeye kandi iteye imbere’.

Emmanuel Hategeka yunzemo ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo.

Ati: “Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo  ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy’Isi muri rusange”.

No mu mwaka wa 2018 yarabihembewe.

Ibaye inshuro ya kabiri Perezida Kagame ahabwa igihembo nk’iki kuko mu mwaka wa 2018 nabwo yagihawe.

Muri uwo mwaka yahawe ikiganiro n’umunyamakuru wa Forbes Magazine, ikinyamakuru mpuzamahanga kivuga ku mari n’abanyemari, amubwira kuri we kuyobora Abanyarwanda ntako bisa.

Icyo gihe yagize ati: “Ku ruhande rumwe,  ni abaturage b’igihugu cyanjye, Abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n’uko nabiteganyaga. Ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kiri gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije”.

TAGGED:featuredIgihemboIterambereKagameUmunyafurikaUmwaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafashe Umugabo Ukekwaho Gutemera Umugore We Kwa Sebukwe
Next Article Umuhanzikazi Uwase Arakebura Abanze Guhindukirira Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?