Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakiriye Abayobozi B’Ihuriro Mpuzamahanga By’Ibigo By’Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yakiriye Abayobozi B’Ihuriro Mpuzamahanga By’Ibigo By’Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2022 4:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Biro bye Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru b’Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari.

U Rwanda rwagiye muri iri huriro mu mwaka wa 2020. Ryashyizweho ku bufatanye bw’ibigo by’imari bya  Casablanca muri Maroc, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.

Abayobozi bahuye nawe kuri uyu wa Kabiri, bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ihuza abagize Inama y’ubutegetsi ya ririya huriro iri kuba ku nshuro ya gatatu.

Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari ryashinzwe mu mwaka wa 2018.

Hari muri Nyakanga, ubwo abayobozi barishinze bahuriraga i Paris mu Bufaransa.

Intego ni uguhura, abarigize bakigira hamwe uko bafatanya mu kuzamura imikoranire hagamijwe kubakirana ubushobozi mu rwego rw’imicungire y’imari ibikwa mu bigo bigize uriya muryango ituruka mu bihugu bitandukanye.

Rikorana n’ibigo biri Amsterdam mu Buholandi, Doha muri Qatar, Dubai muri United Arab Emirates, Hong Kong, Kigali mu Rwanda, London mu Bwongereza, mu Birwa bya Mauritius, Milan/Rome mu Butaliyani, Stuttgart mu Budage na Tokyo mu Buyapani.

Hari kandi ibigo by’Abhu Dhabi muri Qatar, Brussels mu Bubiligi, Busan muri Koreya y’Epfo, Casablanca muri Maroc, Frankfurt mu Budage, Luxembourg, Moscow mu Burusiya, Muscat muri Oman, Nur-Sultan muri Kazakhstan, Paris mu Bufaransa na Toronto muri Canada.

President Kagame met with members of the World Alliance of International Financial Centers who are in Rwanda for their 3rd board meeting. Rwanda joined the @WAIFC_ in 2020 and has established partnerships with financial centers in Casablanca, Qatar, Belgium, Luxembourg & Jersey. pic.twitter.com/jAkqKMfocO

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 22, 2022

Mu mikorere y’uyu muryango, bibanda ku mishinga harimo igamije kuzamura ikoranabuhanga mu by’imari, igamije kurengera ibidukikije, guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere imishinga mito n’iciriritse n’indi ifite aho ahuriye n’ishoramari ry’amafaranga menshi.

Hagati aho, ubuyobozi bw’Ikigo Kigali International Finance Center( KIFC) buherutse gutangaza  ko hari abashoramari bazaturuka muri  Luxembourg na Suède bashaka kugishomiramo imari.

Iki kigo kitezweho kuba intangarugero mu micungire y’imari izakibikwamo iturutse hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri iki kigo witwa Ntoudi Mouyelo aherutse kubwira Jeune Afrique ko  hari abashoramari bo muri Luxembourg bashaka gushora amafaranga yabo muri kiriya kigo.

Biteganyijwe ko abashoramari bo muri Luxembourg na Suède bazashinga ishami rizita ku mari izashorwa muri kiriya kigo iturutse imihanda yose muri Afurika.

Gusa izina ry’iryo shami ntiriratangazwa.

Ikindi ni uko abashoramari bo muri kiriya kigo bashaka ko amafaranga y’ibihugu by’Afurika ashorwa mu mishinga mito n’iciriritse yajya acungwa na kiriya kigo kugira ngo hatagira abayakoresha mu bikorwa atateganyirijwe.

Ibi bizakorwa mu cyo bise special-purpose vehicle Ntoudi Mouyelo avuga kandi ko hari ikindi kigega cy’abo muri Suéde giteganya kuzashora amafaranga mu kigo Kigali International Finance Center.

Biteganyijwe ko gahunda irambuye y’iki kigega izaganirwaho kandi ikemezwa muri Kamena 2022 ubwo mu Rwanda hazaba habera inama ya Commonwealth.

Ikigo KIFC cyatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2010. Igitekerezo cyo kugishinga cyatangiye mu mwaka wa 2017.

Intego ni ugufasha abashoramari bo muri Afurika kubona ahantu hizewe kandi batekanye.

Jeune Afrique iherutse kwandika ko u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Luxembourg ndetse n’u Bushinwa mu rwego rwo kunoza imikorere ya kiriya kigo.

Hagati aho kandi hari abashoramari bo mu bihugu by’Amajyepffo y’Afurika n’ibyo mu Burengerazuba bwayo bivuga ko byifuza kuzashyira amafaranga yabyo muri KIFC.

Ntoundi avuga ko hari n’abashoramari bo mu Birwa bya Maurice nabo bashaka kuzana amafaranga yabo muri kiriya kigo.

Amategeko agenga iby’imari mu Rwanda yaravuguruwe kugira ngo yorohoreze abashoramari kuzana imari yabo mu Rwanda.

Icyo u Rwanda rushyize imbere muri byose ni ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mu by’imari niryo bita mu Cyongereza FinTech( Financial technology).

Mu rwego rwo gukomeza gukurura abashomari, Leta y’u Rwanda yasoneye umusoro w’imyaka irindwi abashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu by’ingufu.

Mu Ugushyingo 2022 muri kiriya kigo hashinzwe ikigega kiswe Virunga Africa Fund I cyashyizwemo imari shingiro ya miliyoni 250 $.

Abashoramari bakomeye bashyizemo amafaranga yabo ni Ikigo Qatar Investment Authority na  Rwanda Social Security Board.

Intego y’u Rwanda ni uko ikigega cyose kizashorwamo Miliyoni ziri hagati ya 100 na Miliyoni 120 $.

U Rwanda ngo ni cyo gihugu guhagaze neza mu ishoramari mu by’imari ndetse kurusha Afurika y’Epfo.

Intego y’iki gihugu ni uko abashoramari b’Afurikabose bagana u Rwanda bakarubikamo imari yabo.

TAGGED:featuredIbihuguImariUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’u Burundi Avuga Ko Igihe Kigeze Ngo Igihugu Cye Gitere Imbere
Next Article Gasabo: I Kagugu Hagiye Kubakwa Ikigo Kigoboka Ababyeyi Badaturiye Ibitaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?