Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaboneka Yashyizwe Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kaboneka Yashyizwe Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2024 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Photo:MAHORO_Luqmann
SHARE

Francis Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yaraye ahawe inshingano muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Ni umwe mu myanzuro yaraye ifitiwe mu Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Francis Kaboneka ni Umunyarwanda wakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Amakuru avuga ko mbere y’uko agirwa Komiseri muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakoraga  ku kicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Guhera taliki 24, Nyakanga, 2014 yabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kugeza taliki 31, Kanama, 2017 ubwo Inama y’Abaminisitiri yamusimbuzaga Prof Shyaka Anastase.

Yize amasomo y’ubuyobozi rusange, ibyo bita Public Administration muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza kubona indi mpamyabumenyi mu mategeko yavanye muri Kaminuza ya Dublin muri Ireland.

Mu mwaka wa 2003 Francis Kaboneka yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko aza kuyivamo mu mwaka wa 2014 ni ukuvuga nyuma y’imyaka 11.

Icyakora yigeze no kujya mu Nteko ishinga amategeko mu myaka ya za 2008 akaba yarabaga muri Komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubufatanye n’umutekano.

Ubwo yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka yakundaga kubwira abayobozi ko inyungu z’umuturage ari zo zikwiye gushyirwa imbere, kandi Abanyarwanda bakumva ko inyungu rusange bahuriyeho ari zo ngombwa kurusha iza buri wese ku giti cye.

- Advertisement -

Muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka yari yungirijwe na Madamu Alvera Mukabaramba wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

TAGGED:featuredIgihuguKabonekaKomisiyoMinisitiriMukabarambaUburenganzira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Z’Umutekano Muke Mu Mboni Za Gen Nzabamwita
Next Article Nyuma Yo Kurokoka Amasasu Kamerhe Yatorewe Kuyobora Inteko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?