Kagame Yakiriye Indorerezi Mu Matora Aheruka

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye abayoboye amatsinda atandukanye y’indererezi ziheruka kugenzura uko amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite yagenze.

Abo yakiriye ni Jorge Carlos De Almeida Fonseca wahoze uyobora Cap Vert, akaba muri aya matora yari ayoboye indorerezi z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’iza COMESA ndetse na David K.Maraga wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya akaba yari ayoboye indorerezi za EAC n’abandi bari bari kumwe muri ayo matsinda yombi.

Mu itangazo izo ndererezi zatanze mu buryo buhuriweho, zavuze ko amatora yo mu Rwanda ari ntamakemwa kuko ahandi muri Afurika ndetse no mu bice bimwe na bimwe by’isi amatora abanzirizwa cyangwa agakurikirwa n’imidugararo.

Ibyo ntabyo babonye mu Rwanda.

Nubwo zashimye ko ibintu muri rusange  byagenze neza, ku rundi ruhande zasabye ko igihe abakandida bamara biyamamaza cyagombye kuzongerwa.

Ngo gikwiye kuva ku minsi 21 kikaba iminsi 30 byibura.

Kuri bo, iyo minsi yafasha abakandida kubona umwanya uhagije wo kwiyamamaza mu Turere twose tw’u Rwanda.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ntacyo iratangaza kuri icyo kifuzo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version