Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakiriye Minisitiri Wa Turikiya Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yakiriye Minisitiri Wa Turikiya Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2023 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 12, Mutarama, 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Turikiya witwa Mevlüt Çavuşoğlu.

Uyu mushyitsi w’Imena akigera mu Rwanda yabanje gusura Stade Amahoro aho ikigo cyo mu gihugu cye kitwa SUMA kiri kuyivugurura.

Ni ibintu byakozwe mu ibanga.

#Ruanda Ziyaretimiz
Visit to #Rwanda🇹🇷🇷🇼 pic.twitter.com/AIhbhRsirw

— Mevlüt Çavuşoğlu (@MevlutCavusoglu) January 12, 2023

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyuma yahise agana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Mu gitabo cy’abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Mevlüt Çavuşoğlu yanditsemo ko igihugu cye kifatanyije n’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo.

Yanditse ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibabaje  byahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Mu nyandiko ye ngufi yanditse ko igihugu cye kishimira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba u Rwanda rwarimitse ibitekerezo by’ubumuntu.

Ahavuye yagiye kwikirwa na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

- Advertisement -

Dr Vincent Biruta na Turikiya Mevlüt Çavuşoğlu bashyize umukono ku masezerano yo kongera imbaraga mu butwererane mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo ndetse ‘no mu bya gisirikare.’

Mu masaha ashyira umugoroba, Çavuşoğlu n’itsinda yaje ayoboye bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.

Nta makuru arambuye ku byahavugiwe ariko birashoboka cyane ko Turikiya yakomeje kwizeza u Rwanda ubufatanye mu by’umutekano cyane cyane ko ishyigikiye umuhati warwo mu kurwanya iterabwoba hirya no hino muri Afurika.

Uruzinduko rw’umunsi umwe Çavuşoğlu yari afite mu Rwanda ararurangiza kuri uyu wa Gatanu taliki 13, Mutarama, 2023.

TAGGED:AmahorofeaturedKagameMinisitiriRwandaStadeTurikiyaUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Bakuye Uruhinja Mu Musarane Rugihumeka
Next Article Bugesera: Baguwe Gitumo Bari Gukora Amadolari($)
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?