Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yanenze Ibihugu Bibangamira Imikorere Ya COVAX
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kagame Yanenze Ibihugu Bibangamira Imikorere Ya COVAX

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2021 6:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu ‘bimwe’ bikomeje kugaragaza uburyarya mu kugura inkingo za COVID-19. Yavuze ko  ibi bangamiye gahunda yashyizweho yogufasha ibihugu bikennye kubona inkingo z’iki cyorezo, izwi nka Covax.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo yagarukaga ku magambo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, Dr Tedros Ghebreyesus, yatangaje ku wa Mbere.

Mu gihe ibihugu byinshi byatangiye gukingira COVID-19, hari  impungenge z’uko umubare munini w’inkingo ukomeje kwiharirwa n’ibihugu bikize.

Dr Tedros yatangaje ko hari ibihugu bikomeye bigirana amasezerano n’inganda zikora inkingo za COVID-19, abangamira andi aba yaremejwe binyuze muri COVAX, bikagabanya inkingo zateganyirijwe ingengo y’imari muri gahunda ya COVAX.

Perezida Kagame yanditse ati: “ Ibyo ni uburyarya no kwikunda twakomeje kuvuga. Ni urugero rumwe muri nyinshi kandi rufite ingaruka.”

Dr Tedros yavuze ko n’ubwo amafaranga ahari, kugira ngo ibihugu bikennye bibone inkingo bikeneye, bisaba ko ibikize bigaragaza ubufatanye binyuze mu kubahiriza amasezerano COVAX yagiranye n’inganda zikora inkingo.

Ati: “Ntabwo ari igikorwa cy’ubugiraneza, ni igikorwa kijyanye n’icyorezo. Igihe cyose tutarahagarika iki cyorezo ahantu hose, nta na hamwe kizasiga.”

Yavuze ko n’ubwo amafaranga yaba ahari, ntacyo yaba avuze igihe nta nkingo zo kugura zihari.

Inkingo zirimo gutangwa ziganjemo iza Pfizer/BioNTech, Moderna na AstraZeneca.

Hagati aho hari ibihugu bikomeye  bigaragaza ubushake bwo gutera inkunga COVAX. Birimo ibigize G7 n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biheruka kwemera gutanga miliyari $4.3.

Ni amafaranga agamije gutanga umusanzu muri gahunda yo gutangiza mu bihugu byose, gahunda yo gukingira abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abakuze, mu minsi 100 ya mbere y’uyu mwaka.

Dr Tedros aheruka kuvuga ko hagikenewe nibura miliyari $ 23 z’inyongera, kugira ngo iyo gahunda ishoboke.

COVAX ivugwa ni iki?

COVAX ni izina ryahawe ubufatanye mpuzamahanga bugamije gufasha abatuye isi kubona urukingo rw’icyorezo COVID-19.

Ubu bufatanye bwatangiwe muri MATA, 2020, bukaba buyobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa.

Buhuriwe na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga yita ku buzima, abikorera ku giti cyabo, sosiyete sivili n’abakire b’abagira neza.

Intego ni ugufasha abatuye isi, cyane cyane abafite amikoro make, kwisuzumisha no guhabwa urukingo rw’icyorezo COVID-19.

TAGGED:COVAXCOVIDfeaturedIbihuguInkingoKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibintu 5 Ku Mabwiriza Atavugwaho Rumwe Ku Bucuruzi Bukoresha Ikoranabuhanga
Next Article Video Yerekana Urupfu Rwa Ambasaderi W’u Butaliyani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?