Kagame Yanenze Icyemezo Cy’u Bwongereza Bwahagaritse Ingendo Ziva Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva icyashingiweho n’u Bwongereza mu gufata icyemezo cyo gukumira ingendo zituruka mu Rwanda, mu gihe rutaragaragaramo ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19 cyandura kurusha igisanzwe.

Ku wa 29 Mutarama nibwo u Bwongereza bwongereye ku rutonde rutukura ibihugu birimo u Burundi, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni ukuvuga ko abagenzi babivuyemo cyangwa babiciyemo batemerewe kwinjira mu Bwongereza.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Evgeny Lebedev washinze ikinyamakuru The Independent, yavuze ko yatunguwe n’icyo cyemezo, akomeza kwibaza niba cyaba gishingiye ku mpamvu za politiki.

Ati “Twabajije ambasade, ambasaderi, abaminisitiri ba hano bavuganye n’ab’i London. Ibisubizo bagiye batanga biratangaje, mu buryo bitakumvisha impamvu icyo cyemezo cyafashwe.”

- Advertisement -

“Ikibi kurushaho, itangazo rihagarika izo ngendo ryasohotse mu gihe u Rwanda rwari rwatangajwe ko ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi mu guhangana n’iki cyorezo.” Ni urutonde rwakozwe n’ikigo cyo muri Australia.

Perezida Kagame yavuze ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bukomeje kuyogoza ibihugu hirya no hino, ibipimo bigaragaza ko butaragera mu Rwanda hashingiwe ku isuzuma ryakozwe.

Yakomeje ati “Niba mufite amakuru ko ubwo bwoko buhari, dukeneye kubimenya. Mwadushyize mu cyiciro kimwe n’ibihugu noneho byo byavuze ko nta Covid bifite. Mwaba mugiye kutugereranya nabo?”

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zifasha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abamaze kwandura ari 18.986, abamaze gupfa ni 264.

Kugeza ubu rukomeje imyiteguro yo gutanga inkingo za COVID-19 umunsi zizaba zimaze kuboneka, binyuze muri gahunda igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo, COVAX, cyangwa gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Rurimo no gushaka izindi nkingo ku ruhande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version