Colonel Sematama Uheruka Gutoroka Igisirikare Cya RDC Yinjiye Mu Nyeshyamba

Colonel Charles Sematama uheruka gutoroka ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, byemejwe ko yimuriye ibirindiro mu bice bya Minembwe ahakorera umutwe witwaje intwaro uzwi nka Ngumino.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Sematama wayoboraga ingabo mu gace ka Kitchanga muri teritwari ya Masisi, yatorotse igisirikare cya Leta.

Abashakashatsi ba gahunda yiswe Baromètre Sécuritaire du Kivu (KST), batangaje ko amakuru bahawe n’inzego z’ibanze mu Minembwe n’izindi mpuguke, ahamya ko uwo musirikare mukuru yageze muri iyo misozi miremire y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd cyabitangaje, Colonel Sematama w’umunyamulenge yagiye kwifatanye na mugenzi we Colonel Michel Rukunda wamenyekanye nka Makanika, we watorotse FARDC muri Mutarama 2020.

- Advertisement -

Makanika yagiye kwiyunga ku mutwe witwaje intwaro washinzwe n’abanyamulenge wiswe Ngumino-Twirwaneho, mu buryo bwo kwicungira umutekano.

Ni ibyemezo abo basirikare bakuru kimwe n’abandi batandukanye bafashe, nyuma y’uko abanyamulenge bakomeje gutotezwa, cyane cyane bugarijwe n’ibitero bagabwaho n’imitwe ya Mai-Mai.

Ni ibikorwa bihuzwa no kuba hari abanyapolitiki benshi bakomeje kubiba urwango ku banyarwanda, abanyamulenge by’umwihariko. Babashinja ko bari muri RDC mu buryo butemewe, ndetse ko bashaka kwigarurira igihugu cyabo.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Capitaine Dieudonné Kasereka yavuze ko bitari bikwiye ko uwari umuyobozi mu ngabo z’igihugu azitera umugongo, byitwa gusa ko agiye gucunga umutekano w’ubwoko bwe.

Makanika ni umwe mu basirikare bazi urugamba cyane, kuko yarwanye mu ngabo za AFDL zagejeje Laurent-Désiré Kabila ku butegetsi mu 1997, nyuma yo guhirika Mobutu Sese Seko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version