Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yanenze Iperereza Ryarangaye Ku Kibazo Cy’Umuceri Kiri Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yanenze Iperereza Ryarangaye Ku Kibazo Cy’Umuceri Kiri Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2024 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo ryamaze hafi isaha Perezida Kagame yabwiye Abadepite na Minisitiri w’Intebe yari amaze kwakirira indahiro ko inzego z’iperereza zarangaye ntizamugezaho ikibazo cy’umuceri weze ari mwinshi upfira ubusa abaturage, aza kukimenyera mu itangazamakuru.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hamaze iminsi havugwa umusaruro mwinshi w’umuceri wabuze abawugura upfira ubusa abahinzi kandi baravunitse bawuhinga ku busabe bw’abayobozi.

Asanga bigayitse kubona abayobozi bakangurira abaturage guhinga igihingwa ngo bazihaze mu biribwa cyakwera kikabura abakigura kigapfira ubusa abahinzi kandi barakivunikiye.

Yavuze ko ubwo yumvaga iby’iki kibazo, yahamagaye ba Minisitiri barimo Minisitiri w’Intebe, uw’ubuhinzi, uw’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi asanga bamwe bakizi igice abandi batakizi namba!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Abo bantu ni abaturage bacu bakoze ibyo twabasabye gukora bakoresheje imbaraga zabo, amafaranga yabo, bakora ibyo tubatoreza gukora buri munsi”.

Yemeza ko abaturage batengushywe gutyo bizagorana kongera kubumvisha akamaro ko guhinga igihingwa runaka kandi ibyo wababwiye mbere barabikoze bikabaviramo ikibazo.

Perezida Kagame avuga ko kuba ibintu byaratinze bikagera kuri urwo rwego hari n’uburangare abashinzwe iperereza babigizemo.

Yabibukije ko iperereza bashinzwe atari iryo gutahura, gukumira no guhiga abanga u Rwanda gusa, ahubwo birimo no kumenya ibintu byose bigira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda.

Ati: “ Mu guperereza ugomba kumenya n’indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, aho inzara iri igiye gusonjesha abantu ndetse ukamenya n’icyo byaba biturukaho hanyuma ukabishyira mu nzego z’ubuyobozi hanyuma mwese hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo”.

- Advertisement -

Kuba inzego zishinzwe iperereza zitarabikoze, byatumye azinenga avuga ko zagaragaje uburangare kugeza ubwo abimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yeruye avuga ko hagomba kuzagira umuntu ubazwa ibyacyo.

Kagame yavuze ko kuba asaba abantu gukora ibyo bagomba gukora ari ikintu buri wese yagombye gukorana ubushake ntawe ubimuhatiye.

Akajagari mu nsengero gacike…

Perezida Kagame kandi yakomoje ku  nsengero z’akajagari n’imisengere isa n’ubutekamutwe bimaze iminsi mu Rwanda avuga ko  bikwiye gucika.

Avuga ko adashaka akajagari ako ari ko kose mu Banyarwanda kaba ak’imisengere cyangwa akandi.

Kagame utaherukaga kuvuga ijambo rirerire nk’uko yaraye abigenje, yasabye Abanyarwanda kuzibukira imyumvire yo gusenga mu kajagari ahubwo bagakora bakiteza imbere.

Avuga ko bibabaje kubona hari abantu bafashe insengero( yazise amakanisa) bakazihindura ahantu ho gutekera abantu imitwe ngo batange amafaranga baba babonye bayavunikiye.

Asanga kuba hari n’Abanyarwanda bemera kuyoboka izo nsengero zibarirwa mu bihumbi byinshi kandi babona ko abaziyobora babatekera imitwe, ari ikintu kibabaje.

Kuba mu Rwanda haboneka insengero zibarirwa kuri uwo mubare kandi inyinshi zikaba zidafite ibyangombwa bigenwa n’amategeko Kagame asanga ari ikintu kibabaje kandi abayobozi bagombye kuba barakumiriye hakiri kare.

Avuga ko ababazwa no kuba bisa n’aho ari ikibazo cya Afurika muri rusange.

Ati: “Abanyafurika tugomba kuba dufite ikibazo rwose. Hanyuma abantu bakabushyira ….na wa muntu wabujije ibikorwa byari bikwiriye kuba bimuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha”.

Perezida Kagame yasabye Abadepite na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari umaze kurahira gukora uko bashoboye mu buryo bukurikije amategeko badakura akajagari mu misengere y’Abanyarwanda.

Umwe mu miti yatanze ni ukureba niba nta musoro washyirwaho kugira ngo insengero zaka abaziyobotse amafaranga mu buryo bw’ubutekamutwe zijye ziyagabana na Leta binyuze muri uwo musoro.

Ni umusoro avuga ko byibura wajya ufasha abaturage kugezwaho iterambere mu gihe ibyo gukurikirana ubwo butekamutwe bigishakirwa uburyo.

Mu minsi ishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere cyafunze insengero nyinshi kubera kutuzuza ibisabwa.

Ni imwe mu nkuru ziherutse kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera umubare w’insengero zafunzwe mu gihe gito bigatera abantu kubyibazaho.

Kagame yavuze ko iby’izo nsengero yari abizi kandi ko kuzifunga bigaca akajagari mu Rwanda abishima.

TAGGED:featuredinsengeroIpererezaKagameRwandaUmuceri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Uko Iby’Uvugwaho Kuriganya Za Miliyoni Nyinshi Z’amadolari Twabisanze
Next Article Uzziel Ndagijimana Yagizwe Umuyobozi Wa BK
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?