Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yanenze Urubyiruko Rwica Ikinyarwanda Nkana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Kagame Yanenze Urubyiruko Rwica Ikinyarwanda Nkana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2024 4:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kureka kugoreka Ikinyarwanda nkana. Avuga ko bibabaje kuba hari urubyiruko rufata Ikinyarwanda rukakivanga n’Ikirundi, Ikigande, Ikinyecongo n’izindi ndimi.

Avuga ko abantu bakuru cyane cyane abanyamakuru  n’abandi bagombye kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda Ikinyarwanda kizima, ariko uvuga ururimi rw’amahanga akaruvuga ariko ntavangire Ikinyarwanda.

Kagame yavuze ko na kera akiri mu nkambi y’impunzi muri Uganda ababyeyi be bavugaga Ikinyarwanda ariko we ngo yakundaga kugikurikirana kuri Radio Rwanda binyuze mu kumva ‘Wari uzi ko’.

Ati: “ Kera nkiri umwana ndi impunzi, njye uko nize Ikinyarwanda usibye ababyeyi hari n’ahandi twigiraga  Ikinyarwanda. Icyatumye menya Ikinyarwanda hari gahunda yahitaga kuri radio Rwanda yitwaga Wari uzi ko”.

Binyuze muri Wari uzi ko, ngo Perezida Kagame yigeze kumviramo ko burya inyabarasanya ivura igikomere.

Ndetse ngo yigeze no kuyivuza mu mwaka wa 1982 ubwo yari akomeretse ari ku rugamba.

Ngo yisize inyabarasanya yizirikisha ikirere kandi arakira.

Ahera kuri ibi asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwiga no kumenya ururimi rw’igihugu cyabo n’umuco w’Abanyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame avuga ko mu rubyiruko habamo bamwe batazi Ikinyarwanda kubera impamvu zitabashingiyeho ariko akanenga abakica nkana.

Yaboneyeho no gukebura abanyamakuru nabo badakoresha Ikinyarwanda aho gikwiye gukoreshwa bya nyabyo.

Abajijwe niba azashyira amafaranga mu kwigisha Abanyarwanda Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko bibaye ari ibintu biri gukorwa, uwo ari we wese yashyiramo amafaranga akabitera inkunga.

TAGGED:featuredIkinyarwandaKagamePerezidaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaherutse Kutwandikaho Badusebya Bari Bakwiye Gukoresha Amafaranga Mu Bindi- Kagame
Next Article Rwanda: Abigaga Ubumenyi Ngiro N’Imyuga Bagiye Gutangira Ibizamini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?