Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yatanze indahiro ye ko azakomeza kurinda u Rwanda no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni bimwe mu bigize indahiro ye nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, indahiro akoreshwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, kuri iyi nshuro akaba ari Dr. Faustin Ntezilyayo.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko imwe mu nkingi rubakiyeho ari ubumwe bw’Abanyarwanda kandi Umukuru warwo akaba ari we ugomba kuburinda.
Indahiro ye yayikoreye imbere y’Abanyarwanda barenga 45,000 bari bahagarariye abandi baje kumva no kwakira indahiro ye.
Paul Kagame yatorewe ku manota 99.18% mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutse.
Umuhango wo kurahira kwe wamaze iminota 20 nk’uko byari biteganyijwe.
Mu kiganiro Kagame yahaye itangazamakuru nyuma y’uko arangije kwiyamamariza mu Karere ka Kicukiro ahitwa Gahanga yavuze ko muri Manda ye azakomeza guteza imbere u Rwanda mu gutekana mu mutungo no mu bundi buryo.
Yavuze ko iterambere ari ryo rizaza imbere mubyo azakora muri Manda y’imyaka itanu ari burahirire kuri iki Cyumweru.
Indahiro ya Perezida wa Repubulika iba ikubiyemo ko azarinda Repubulika, agasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, akarinda ubusugire bw’u Rwanda no guharanira inyungu z’Abanyarwanda bose.
Afata ku ibandera ry’igihugu akazamura akaboko k’iburyo akarahira.
Nyuma ahabwa ibendera ry’igihugu, ikirango cyacyo, ingabo n’inkota.
Umukuru w’u Rwanda ntarahira afashe ku gitabo gitagatifu icyo ari cyo cyose kuko u Rwanda atari igihugu kigendera ku mahame y’idini runaka.
Iyo arangiza indahiro ye avuga ko naramuka atatiriye iyo ndahiro aba agomba kuzabibazwa n’amategeko.
Mu mwaka wa 2017 ubwo Kagame aheruka kurahirira kuyobora u Rwanda hari muri Nyakanga.