Ubwo yakiraga indahiro y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa RIB, Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba, Perezida Paul Kagame yagiriye uru rwego inama yo gukoresha ubwenge buhangano mu gukumira no kurwanya ibyaha byugarije abaturage.
Kagame yavuze ko ku isi y’ubu haboneka imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi.
Abo bantu kandi bakoresha iryo koranabuhanga ibyaha by’ubukungu birimo uburiganya mu ishoramari n’ibinyaga abaturage utwabo.
Perezida Kagame ati: “Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo. Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, mu gukoresha ikoranabuhanga, mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi.”
Yahise asaba RIB n’izindi nzego gukoresha ubwenge buhangano kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.
Yavuze ko kuba inyangamugayo na byo bikwiriye kwitabwaho, bikaba n’ishingiro ry’ibikorwa byose biranga abakozi ba RIB n’abandi bashinzwe ubutabera.
Perezida Kagame yongeyeho ko ishingano z’abayobozi muri rusange ari ukugira ngo buri muturage abeho ubuzima bwe yizeye ko arinzwe uko bikwiye.
Kagame yashimiye RIB uko yitaye ku mutekano w’abaturage mu myaka umunani imaze ishinzwe.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda uyoboye uru rwego mu gihe rumaze kubaka icyizere muri rubanda, yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.