Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yasabye RIB Kwita Ku Bwenge Buhangano Mu Guhashya Ibyaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yasabye RIB Kwita Ku Bwenge Buhangano Mu Guhashya Ibyaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2025 4:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yakiraga indahiro y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa RIB, Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba, Perezida Paul Kagame yagiriye uru rwego inama yo gukoresha ubwenge buhangano mu gukumira no kurwanya ibyaha byugarije abaturage.

Kagame yavuze ko ku isi y’ubu haboneka imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi.

Abo bantu kandi bakoresha iryo koranabuhanga ibyaha by’ubukungu birimo uburiganya mu ishoramari n’ibinyaga abaturage utwabo.

Perezida Kagame ati: “Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo. Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, mu gukoresha ikoranabuhanga, mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi.”

Yahise asaba RIB n’izindi nzego gukoresha ubwenge buhangano kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.

Yavuze ko kuba inyangamugayo na byo bikwiriye kwitabwaho, bikaba n’ishingiro ry’ibikorwa byose biranga abakozi ba RIB n’abandi bashinzwe ubutabera.

Perezida Kagame yongeyeho ko ishingano z’abayobozi muri rusange ari ukugira ngo buri muturage abeho ubuzima bwe yizeye ko arinzwe uko bikwiye.

Kagame yashimiye RIB uko yitaye ku mutekano w’abaturage mu myaka umunani imaze ishinzwe.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda uyoboye uru rwego mu gihe rumaze kubaka icyizere muri rubanda, yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.

Col Kayigamba arahira

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

TAGGED:AbaturagefeaturedKabandaKagameKayigambaRIBUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IVUGURUYE: Abantu 114 Nibo Bamaze Kubarurwa Ko Bishwe N’Umutingito Ukomeye Mu Majyepfo Ya Aziya
Next Article Igihugu Cya Mynamar Cyagushije Ishyano: Abantu 1002 Bishwe N’Umutingito 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?