Kagame Yasabye RSSB Gukemura Ibibazo Biri Mu Bitaro Bya Faysal

Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bwa RSSB gukorana vuba n’ibitaro bya Faysal bugakemura ibibazo by’amikoro bihari.

Hari mu ijambo yagejeje ku bari baje kuwitabira umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa ibi bitaro.

Kagame avuga ko ashima igikorwa cyo kwagura biriya bitaro kubera akamaro bizagirira igihugu n’Akarere giherereyemo.

Avuga ko yaje mu gikorwa cya gushyira ibuye aho ibitaro bya Faysal bizagurirwa kuko yizeye ko nibyuza mu gihe cyagenwe bizaba ingenzi ku gihugu ayobora.

Perezida Kagame avuga ko  nubwo Abanyarwanda bashaka iterambere ryihuse ariko hari ibidakorwa mu buryo bwihuse nk’uko babyifuza.

Avuga ko gahunda y’u Rwanda ari uko ruba igihugu urubyiruko rwacyo rugira uruhare rutaziguye mu iterambere ryaryo.

Kagame avuga ko ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda batavurira cyangwa ngo bakarirwe mu Rwanda ahubwo bakajya  mu mahanga.

Avuga  biriya bitaro nibyuzura bizafasha n’abo mu bindi bihugu by’Afurika baza kwivuriza mu Rwanda.

Ati: “ Iyi niyo mpamvu dukorana n’inshuti zacu kugira ngo tugere kubyo ndi kuvuga kandi kubigeraho bisaba kutadohoka no gukorana cyane kugira ngo ibintu bigerweho nk’uko byateganyijwe”.

Ku  bibazo yabonye biri mu kubaka no kuzuza biriya bitaro, Kagame yavuze ko azaganira na za Miniisiteri bireba kugira  ngo ibintu bikemuke.

Yabwiye RSSB gukemura ibibazo biri mu Bitaro bya Faysal kugira ngo bitazaba inkomyi ku mugambi wo kubaka ibi bitaro by’ikitegererezo mu Karere.

Abarwayi bishyurirwa ubwisungane ntibishyuriwe…

Nubwo Perezida Kagame atavuze mu buryo butaziguye iki kibazo cya RSSB, mu mwaka wa 2023 Taarifa Rwanda yanditse inkuru y’uburyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze ibitaro bya Faysal byarahombye agera kuri miliyari Frw 12.

Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe umwami Faysal icyo gihe bwatangaje ko mu bubiko bwabyo nta mafaranga ahagije bwari  bufite kubera ko hari igihombo cya Miliyari Frw 12 zirenga bwatewe n’abarwayi bambuye ibitaro.

Abayobozi babyo batangarije Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iby’umutungo wa Leta ko mu rwego rwo kuziba iki cyuho, bagiye kuzashyiraho ibiciro byo kwivuza bizatuma ibyo bikemuka.

Ibi bisobanuro babitanze ubwo basobanuraga iby’igihombo umugenzuzi w’imari ya Leta yasanze mu ibarurishamibare y’iki kigo cya mbere mu gutanga ubuvuzi bugezweho.

Raporo y’iriya Komisiyo yagaragaragaza ko ibitaro bya Faysal byamaze igihe ‘kirekire’ bikorera mu gihombo.

Hagaragaragamo ko igihombo cy’ibi bitaro cyavuye kuri miliyoni Frw 726 mu mwaka wa 2020, kigera kuri miliyari Frw 1.5 mu mpera za 2021 bivuze ko iki gihombo cyikubye kabiri mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Kuva icyo gihe cyose kugeza muri Nzeri 2023, igihombo cy’ibi bitaro cyageraga kuri miliyari Frw 12.

Iyo gihe Depite witwa  Jean Damascène Murara yibajije ukuntu ibitaro nkibyitiriwe umwami Faysal bihomba bene ako kageni.

Avuga ko Abanyarwanda atari bo bonyine baza kwivuriza muri biriya bitaro ahubwo ngo haza n’Abarundi, Abanya Uganda n’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo  ariko abenshi muri aba bo barishyura.

Murara yabajijie abo muri Faysal ati: “ Icyo gihombo cyanyu kizarangira ryari?”

Ushinzwe umutungo muri biriya bitaro yabaye nk’uhosha ibibazo by’Abadepite ababwira ko igihombo cyagabanutse kubera ko mu mwaka wa 2021 cyari miliyari Fwr 1.5 ariko mu mwaka wa 2022 kikaba ari miliyoni Frw 125, kuri we ibyo byererekanaga ko ibintu bimeze neza.

Uko bimeze kose,  ngo hari abarwayi bambura biriya bitaro biganjemo abo ubwisungane bwishyurira.

Abadepite icyo gihe bavuze ko za Guverinoma z’ibihugu abanyamahanga bivuriza muri Faycal baturukamo zagombye kujya zibunganira kugira ngo zidahombya ibitaro bya Faysal.

Ibitaro by’Umwami Faysal Bigiye Kwagurwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version