Ubwongereza Bwemera Ko U Rwanda Rutananiwe Ikibazo Cy’Abimukira

Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu Yvetter Copper ashima u Rwanda ku bufatanye bwarwo n’Ubwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira, akavuga ko intandaro yo kuba gahunda yo kubohereza mu Rwanda yarapfubye ari Guverinoma basimbuye.

Yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko y’igihugu cye, ubwo yabagezagaho byinshi mu bigize Politiki ya Guverinoma abereye umukozi iyobowe na Sir Keir Starmer.

Copper yavuze ko mu myaka ibiri n’igice ishize Guverinoma basimbuye yakoranye n’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Ni gahunda Yvette Copper avuga ko yahenze cyane kuko yatwaye miliyoni € 700, akemeza ko ayo ari amafaranga menshi kandi atarageze ku musaruro wifuzwaga.

Ibyo kandi ngo byaje bikurikira andi mafaranga angana n’amapawundi( ni amafaranga akoreshwa mu Bwongereza) angana na miliyoni 290, yari agamije kohereza abantu mu Rwanda ariko ntibyakorwa, gufata, gufunga no gufungura abo bimukira ndetse no gutoza abari bwite kuri abo bantu.

Uyu muyobozi avuga ko kuva yabaho atageze abona aho amafaranga apfushwa ubusa nk’igihe Guverinoma yababanjirije yafataga za miliyoni € 700 zigakoreshwa mu kohereza abantu bane(4)gusa mu Rwanda kandi nabyo ntibigerweho nk’uko byari byaremejwe.

Yvette Cooper wo mu ishyaka ry’abakozi avuga ko niyo iriya gahunda iza gukunda, biragaragara ko yari bugere ku bantu bacye cyane mubo yari igenewe.

Ikindi ni uko akurikije ibyo abona byari bikubiye muri ayo masezerano, asanga Abongereza bari bukomeze kwishyura amafaranga menshi agenda kuri abo bantu.

Yunzemo ko ikibabaje kurusha ibindi byose, ari uko muri iyo gahunda y’imyaka itandatu yari ihuza u Rwanda n’Ubwongereza muri uko gukemura ikibazo cy’abimukira, Guverinoma basimbuye yari yarateganyije kuzatanga arenga miliyari £10 (amapawundi).

Akongeraho ko bibabaje kuba abo muri iyo Guverinoma ibyo batigeze babibwira Inteko ishinga Amategeko!

Yvette Copper yabwiye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ko Guverinoma y’Ubwongereza ishimira u Rwanda mu gukorana n’Ubwongereza mu gukemura kiriya kibazo kandi ngo rwabikoranye umutima mwiza.

Yanzuye avuga ko kuba iriya gahunda itarageze ku ntego ari ikosa rya Guverinoma yababanjirije.

Ati: “Guverinoma yatubanjirije niyo yabeshye kuri iki kibazo, ituma amafaranga y’abaturage bacu ashyirwa muri gahunda itarigeze itanga amusaruro”.

Icyo Yvette Cooper avuga bisa n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakunze gutangaza kuri iki kibazo.

Perezida Kagame yigeze gusubiza umunyamakuru wa BBC wari umusanze mu Budage akamubaza niba abona ko gahunda u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira izakunda, amusubiza ko ibyo akwiye kubibaza Ubwongereza.

Kagame yaramusubije ati: “Uzabaze Ubwongereza”.

Yaboneyeho no kumubwira ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzasubiza amafaranga rwahawe ngo ruyishyire mu bikorwa.

Mu minsi mike ishize ubwo Guverinoma ya Keir Starmer yatangiraga imirimo igahita ihagarika iby’iriya gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nta kintu mu bigize ariya masezerano yigeze yica.

Umuvugizi wayo wungirije Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwakoze ibyo rwasabwaga byose bityo ko nta kibazo namba rufitanye n’Ubwongereza kuri iyo dosiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version