Perezida Kagame mu ijambo yabwiye abaje mu gikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri ko isinywa ryayo ari ikimenyetso kerekana ko umubano hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe uhagaze neza.
Abivuga hari hari na Abdel Fattah Al-Sisi uyobora Misiri nawe akaba yarasuye u Rwanda mu myaka yatambutse.
Asanga muri icyo gihe cyose, umubano hagati ya Kigali na Cairo warahamye, utera imbere mu buryo bufatika.
Ati: “U Rwanda rufata Misiri nk’umufatanyabikorwa ukomeye, umubano wacu urahamye ndetse urarushaho gutera imbere mu buryo bufatika. Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twashyizeho.”
Uwo mubano niwo aheraho avuga ko n’amasezerano yaraye asinywe azaheraho akura, agatanga umusaruro ufatika.
Hari imishinga myinshi ibihugu byombi bihuriyeho, by’umwihariko ikigo kiri kubakwa i Kigali kizavura Abanyarwanda indwara z’umutima ndetse n’abanyamahanga bazaza barugana ngo bivuze.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we, Abdel Fattah El-Sisi, kubera umusanzu w’igihugu cye mu gufasha u Rwanda mu by’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.
Hagati aho kandi hari uburyo ibihugu byombi byashyizeho ngo bigenzure ubuziranenge mu miti n’ubuvuzi bw’ingeri nyinshi ibihugu byombi bikoranamo.
Kagame ati: “ Perezida, ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mbashimire ku bw’umusanzu wa Misiri ku bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga dufatanyijemo. U Rwanda na Misiri byashyizeho uburyo buhamye bw’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubuziranenge muri uru rwego. Mu Rwanda twaguye mu buryo bugaragara ubuvuzi bufite ireme kandi dutangiza uruganda rw’inkingo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.”
Perezida Kagame kandi ashima uruhare abashoramari bo mu Misiri bafite mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu mari barushoramo, harimo urwego rw’ubuzima, agasaba ko inzego bashoramo zakongerwa.
Avuga ko hari ahandi henshi Abanyamisiri bashora bakunguka, bityo naho bakwiye kuhatinyuka.
Nyuma y’ibiganiro byagutse Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’intumwa z’ibihugu byombi, bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo guteza imbere imibanire inoze, ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, imiturire n’iterambere ryayo kandi impande zombi ziyemeza guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi.

U Rwanda na Misiri bifatanya mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ahandi.