Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yashimye Intera Umubano W’u Rwanda Na Misiri Ugezeho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yashimye Intera Umubano W’u Rwanda Na Misiri Ugezeho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 September 2025 7:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame avuga ko intera umubano hagati y'igihugu cye na Misiri ugezeho, ari nziza.
SHARE

Perezida Kagame mu ijambo yabwiye abaje mu gikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri ko isinywa ryayo ari ikimenyetso kerekana ko umubano hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe uhagaze neza.

Abivuga hari hari na Abdel Fattah Al-Sisi uyobora Misiri nawe akaba yarasuye u Rwanda mu myaka yatambutse.

Asanga muri icyo gihe cyose, umubano hagati ya Kigali na Cairo warahamye, utera imbere mu buryo bufatika.

Ati: “U Rwanda rufata Misiri nk’umufatanyabikorwa ukomeye, umubano wacu urahamye ndetse urarushaho gutera imbere mu buryo bufatika. Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twashyizeho.”

Uwo mubano niwo aheraho avuga ko n’amasezerano yaraye asinywe azaheraho akura, agatanga umusaruro ufatika.

Hari imishinga myinshi ibihugu byombi bihuriyeho, by’umwihariko ikigo kiri kubakwa i Kigali kizavura Abanyarwanda indwara z’umutima ndetse n’abanyamahanga bazaza barugana ngo bivuze.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we, Abdel Fattah El-Sisi, kubera umusanzu w’igihugu cye mu gufasha u Rwanda mu by’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Hagati aho kandi hari uburyo ibihugu byombi byashyizeho ngo bigenzure ubuziranenge mu miti n’ubuvuzi bw’ingeri nyinshi ibihugu byombi bikoranamo.

Kagame ati: “ Perezida, ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mbashimire ku bw’umusanzu wa Misiri ku bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga dufatanyijemo. U Rwanda na Misiri byashyizeho uburyo buhamye bw’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubuziranenge muri uru rwego. Mu Rwanda twaguye mu buryo bugaragara ubuvuzi bufite ireme kandi dutangiza uruganda rw’inkingo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.”

Perezida Kagame kandi ashima uruhare abashoramari bo mu Misiri bafite mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu mari barushoramo, harimo urwego rw’ubuzima, agasaba ko inzego bashoramo zakongerwa.

Avuga ko hari ahandi henshi Abanyamisiri bashora bakunguka, bityo naho bakwiye kuhatinyuka.

Nyuma y’ibiganiro byagutse Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’intumwa z’ibihugu byombi, bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo guteza imbere imibanire inoze, ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, imiturire n’iterambere ryayo kandi impande zombi ziyemeza guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane( Rtd) Gen. James Kabarebe asinya ku ruhande rw’u Rwanda.

U Rwanda na Misiri bifatanya mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ahandi.

TAGGED:CairofeaturedKagameKigaliMisiriRwandaUbutakaUbuvuziUmubanoUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere
Next Article Ubushinwa: Abantu Miliyoni Ebyiri Bahungishwe Inkubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?