Umuyobozi wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yasuye ku Mulindi w’intwari aho yabaye igihe ayoboye ingabo za APR zari ziri ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kagame yahahereye ikiganiro abantu bakora ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.
Nyuma y’aho arakomereza mu Karere ka Gicumbi aho abaturage baje kumwakirira ngo bumve imigabo n’imigambi FPR-Inkotanyi ifitiye Abanyarwanda.
Ku Mulindi w’intwari yasobanuriye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko u Rwanda rwubatswe binyuze k’ukudatezuka kw’Abanyarwanda bari bariyemeje kurubohora.
Yabwiye itangazamakuru ko ubwo babohoraga u Rwanda nta kintu cyabemezaga ko bazatsinda Habyarimana n’ingabo ze kitari umutima w’aho wo kudatezuka ku ntego.
Ndetse ngo n’uburyo bateganyaga ko ibintu bizagenda si ko byagenze.