Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yatanze Kandidatire Y’u Rwanda Yo kwakira Formula 1
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yatanze Kandidatire Y’u Rwanda Yo kwakira Formula 1

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2024 4:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu buryo budasubirwaho, Perezida Kagame niwe watangaje ko u Rwanda rutanze Kandidatire yo kuzakira Formula 1.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Dominicale n’ikipe yose ya Formula 1 ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu”.

Kagame yijeje FIA ko u Rwanda rubishyizeho umutima ku buryo ruhawe ayo mahirwe, byazatera benshi ishema.

Ati: “Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.”

Yunzemo kandi ko u Rwanda rwashyize ishoramari rifatika mu bikorwaremezo bya siporo.

Urugero ni BK Arena yakira imikino ikomeye ya Basketball, Stade Amahoro ivuguruye yakira abafana ibihumbi 45 n’ibindi biri kubakwa nka Zaria Court.

Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo igihugu kidasanzwe kimenyerewe gihawe kwakira amarushanwa akomeye, itangazamakuru ritangira kucyibasira nk’aho “twakoze ikintu kibi”.

Mu ntangiriro za Kanama,2024 ni bwo amakuru y’uko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One yatangiye kuvugwa.

Byaje kwemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, avuga ko hari ibindi biganiro bizabaho muri Nzeri.

Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu mwaka wa 1993.

Ryari ryakiriwe na Afurika y’Epfo.

Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.

TAGGED:featuredFormulaimodokaIrushanwaIsiganwaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Inzoga Mu Birayi
Next Article U Rwanda Rurasuzuma Uko Ubwenge Buhangano Bwafasha Mu Gusora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?