Mu buryo budasubirwaho, Perezida Kagame niwe watangaje ko u Rwanda rutanze Kandidatire yo kuzakira Formula 1.
Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Dominicale n’ikipe yose ya Formula 1 ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu”.
Kagame yijeje FIA ko u Rwanda rubishyizeho umutima ku buryo ruhawe ayo mahirwe, byazatera benshi ishema.
Ati: “Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.”
Yunzemo kandi ko u Rwanda rwashyize ishoramari rifatika mu bikorwaremezo bya siporo.
Urugero ni BK Arena yakira imikino ikomeye ya Basketball, Stade Amahoro ivuguruye yakira abafana ibihumbi 45 n’ibindi biri kubakwa nka Zaria Court.
Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo igihugu kidasanzwe kimenyerewe gihawe kwakira amarushanwa akomeye, itangazamakuru ritangira kucyibasira nk’aho “twakoze ikintu kibi”.
Mu ntangiriro za Kanama,2024 ni bwo amakuru y’uko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One yatangiye kuvugwa.
Byaje kwemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, avuga ko hari ibindi biganiro bizabaho muri Nzeri.
Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu mwaka wa 1993.
Ryari ryakiriwe na Afurika y’Epfo.
Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.