Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Perezida Kagame niwe wayiyoboye

Perezida Paul Kagame yaraye ayoboye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025, ikaba muri byinshi yagarutseho yibanze ku  ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi riri gukorwa muri iki kgihe kuko bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020.

Abo muri Minisiteri zibishinzwe bavuze ko kubivugurura ari  imwe mu ngamba zatuma u Rwanda ruzihaza mu mashanyarazi akagera kuri bose kandi mu buryo burambye.

Aho ibintu bigereye aha, ni ukuvuga mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda bangana na 85% bagerwaho n’amashanyarazi, yaba afatiye ku murongo mugari cyangwa ava ku ngufu zisubira nk’izituruka ku izuba n’ahandi.

Mu mwaka wa 2000 Abanyarwanda bari bafite amashanyarazi bari 2%.

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwiswe EICV7 bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu mwaka wa 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by’ingo zacanirwaga muri 2017.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025.

Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.

Reba video nto yerekana uko byari bimeze ubwo Abaminisitiri bitabiraga iyi Nama:

 

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version