Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyemeranyije n’Ubushinwa ko TikTok ikomeza gukora muri Amerika. Ubwo yajyaga ku butegetsi mu ntangiriro za 2025, Trump yavuze ko TikTok ikwiye gucibwa mu gihugu cye kuko ari igikoresho cy’ubutasi bwa Beijing.
Kuri Truth Social, Trump yanditse ati: “ Mu nama yaduhuje n’Ubushinwa yabereye mu Burayi yagenze neza. Ibyayivuyemo mu buryo budasubirwaho biratangazwa vuba aha.”
Yavuze ko hari ingingo baganiriyeho irebana n’urubuga nkoranyambaga urubyiruko rw’igihugu cye rukunda kandi ngo ruraza kwishima cyane.
Donald Trump yatangaje ko kuwa Gatanu Tariki 20, Nzeri, 2025 azaganira na mugenzi we uyobora Ubushinwa bakabyemeranyaho mu buryo burambye.
CNN(Cable News Network) yatangaje ko ibya TikTok biri mu ngingo nkuru Abadipolomate b’ibihugu byombi bari bamaze iminsi baganiraho mu nama yaberaga i Madrid muri Espagne.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ubucuruzi n’inganda witwa Scott Bessent niwe wari uyoboye itsinda rya Washington, akaba yavuze ko ibiganiro ku ikoreshwa rya TikTok muri Amerika byagenze neza cyane.
Imwe mu ngingo yari imaze iminshi itangazwa n’ubutegetsi bwa Trump ku byerekeye TikTok yari iy’uko uru rubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane n’urubyiruko rwo muri Amerika rwagurwa n’ikigo cy’Abanyamerika.
Icyakora byari bitarahabwa umurongo wemeranyijweho n’impande zombi.
Abanyamerika bavuga ko urwo rubuga ari intwaro Ubushinwa bukoresha ngo bukusanye amakuru y’ibibera hirya no hino ku isi harimo no muri Amerika.
Hari raporo y’ikigo SEO.AI yavuze ko Abanyamerika Miliyoni 170 bakoresha TikTok kandi mu mwaka wa 2024 abatuye Leta zunze ubumwe z’Amerika bari Miliyoni 340.1.
Abanyamerika bakurikirwa n’abaturage ba Indonesia n’aba Brazil mu gukoresha TikTok cyane kurusha abandi bose ku isi.