Kagame Yifurije Abagore Umunsi Mwiza W’Ababyeyi

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza w’ababyeyi, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Gicurasi.

Uyu munsi wizihizwa ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Igitekerezo cyawo cyatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagana mu mwaka wa 1907, ubwo umugore witwaga Anna Jarvis yakoraga ibirori byo kwibuka nyina, hari ku wa 12 Gicurasi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza buri mugore ufite abamwita mama.

Yagize ati “Ku babyeyi bose / nyina wa buri wese, umunsi mwiza w’ababyeyi. Turabishimiye.”

- Advertisement -

Jeannette Kagame na we yaje kwifashisha Twitter agenera ubutumwa ababyeyi bagenzi be, abifuriza umunsi mwiza.

Yagize ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

Ange Kagame na we yaje kwandika ubutumwa yifuriza umunsi mwiza umubyeyi we. Yabuherekeresheje ifoto ya Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version