Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yifurije Abayisilamu Ilayidi Nziza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kagame Yifurije Abayisilamu Ilayidi Nziza

admin
Last updated: 13 May 2021 6:09 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr uzwi nk’Ilayidi, ari na wo munsi usozwaho igisibo gitagatifu cyubahwa cyane mu idini ya Islam.

Ku rwego rw’igihugu abayisilamu mu Rwanda bizihirije Ilayidi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu muhango witabiriwe n’abantu bake kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Isengesho ryagombaga kuba mu gitondo ryatinzeho igihe cy’isaha n’igice kubera imvura yaramukiye ku muryango, ndetse n’aho ribereye riba rigufi kubera ko ikibuga cyari cyari kirimo amazi. Ryayobowe na Mufti Sheikh Hitimana Salim.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije abayisilamu Ilayidi nziza.

Yagize ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!

— Paul Kagame (@PaulKagame) May 13, 2021

Mu nyigihso yatanze, Sheikh Hitimana yasabye abayisilamu kongera ibikorwa bigamije kwigira, mu rwego rwo kurushaho kuzamurana no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwibasira isi.

Uyu munsi mukuru wizihijwe hasozwa ukwezi abayisilamu bari bamaze mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, cyatangiye ku wa 13 Mata 2021.

Mu gihe hizihizwa uyu munsi, mu Rwanda ni umunsi w’ikiruhuko.

TAGGED:featuredIlayidiMuftiPaul KagameSheikh Hitimana Salim
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kazura Na IGP Munyuza Barangije Urugendo Bari Bamazemo Iminsi Muri Tanzania
Next Article Indege Ya RwandAir Yahagaze I Lubumbashi Igitaraganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?