Mu Rwanda
Kagame yifurije Macron gusubira mu mirimo amahoro

Perezida Paul Kagame yifurije mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron uherutse kwandura COVID-19 kugira imbaraga agasubira mu mirimo ye neza kandi akazishimana n’umuryango mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri Twitter Perezida Kagame yanditse ko abikuye ku mutima yifuriza Perezida Emmanuel Macron kugarura agatege akazizihiza iminsi mikuru ameze neza nk’abandi.
Tariki 17, Ukuboza, 2020 nibwo Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron yanduye icyorezo cya COVID-19.
Icyo gihe Champs Elysée yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron yapimwe kiriya cyorezo nyuma yo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byacyo.
Yahise yishyira mu kato, iwe akaba aba ari ho akomereza gukorera imirimo yo kuyobora igihugu.
Icyo gihe byateganywaga ko azahamara iminsi irindwi.
Perezida Emmanuel Macron afite imyaka 43 y’amavuko, umugore we witwa Brigitte Marie-Claude Macron afite imyaka 67 y’amavuko.
Mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame yamwifurije kungera kugira imbaraga agasubira mu mirimo ye ndetse akishimira iminsi mikuru we n’umuryango we.
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga15 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki2 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club