Kagame yifurije Macron gusubira mu mirimo amahoro

Perezida Paul Kagame yifurije mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron uherutse kwandura COVID-19 kugira imbaraga agasubira mu mirimo ye neza kandi akazishimana n’umuryango mu  mpera z’uyu mwaka.

Kuri Twitter Perezida Kagame yanditse ko abikuye ku mutima yifuriza Perezida Emmanuel Macron kugarura agatege akazizihiza iminsi mikuru ameze neza nk’abandi.

Tariki 17, Ukuboza, 2020 nibwo Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron yanduye icyorezo cya COVID-19.

Icyo gihe  Champs Elysée yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron yapimwe kiriya cyorezo nyuma yo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byacyo.

- Advertisement -

Yahise yishyira mu kato, iwe akaba aba ari ho akomereza  gukorera imirimo yo kuyobora igihugu.

Icyo gihe byateganywaga ko azahamara iminsi irindwi.

Perezida Emmanuel Macron afite imyaka 43 y’amavuko, umugore we witwa Brigitte Marie-Claude Macron afite imyaka 67 y’amavuko.

Mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame yamwifurije kungera kugira imbaraga agasubira mu mirimo ye ndetse akishimira  iminsi mikuru  we n’umuryango we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version