Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Kenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wabitswe kuri uyu wa Gatatu azize umutima.
Kuri X/Twitter, Perezida Kagame yanditsw ati: ” Mu izina ry’Abanyarwanda n’iryanjye bwite, nihanganishije abaturage ba Kenya n’umuryango wa nyakwigendera Raila Odinga kubera urupfu rwe.”
Kagame yavuze ko Raila Odinga azahora yibukirwa k’ukwiyemeza kwe ko guharanira Demukarasi, ubutabera n’ubumwe bw’abaturage ba Kenya.
Perezida Kagame yavuze ko umurage wa Raila asize kuri Afurika uzibukwa na benshi mu gihe kirekire kiri imbere, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubana na Kenya muri ibi bihe bigoye.
Odinga yaguye mu Buhinde azize guhagarara k’umutima.
Umurambo we wageze muri Kenya kuri uyu wa Kane ngo ushyingurwe, wakirwa n’abaturage benshi.
Kenya yashyizeho icyunamo cy’iminsi irindwi amabendera akamanurwa akagezwa rwagati.