Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yitabiriye Inama Ya COMESA, Ashima Ko Itagamburujwe Na COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yitabiriye Inama Ya COMESA, Ashima Ko Itagamburujwe Na COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2021 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro bo mu bihugu bigize Isoko ry’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika  (COMESA) ashima ko intego z’uyu muryango zitigeze zicogozwa n’ubukana bawa COVID-19.

Yashimiye uwari usanzwe ayobora COMESA ( Common Market for Eastern And Southern Africa) witwa Andry Rajoelina usanzwe ayobora Madagascar imirimo yakoze, ariko anifuriza imirimo myiza umusimbuye muri uriya mwanya ari we Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sissi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize uriya muryango bwarakomeje binyuze mu kiswe COMESA Online Trade Portal ari urugero rwerekana ko ikoranabuhanga ryafashije ibihugu bigize uyu muryango kudaheranwa na COVID-19.

Yavuze ko ari ngombwa ko abatuye ibihugu bya COMESA bahabwa uburyo n’ibikoresho byo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagere kubyo bifuza.

Umukuru w’u Rwanda hari ibyo yasangije bagenzi asanga byatuma ikoranabuhanga rirushaho guteza imbere abaturage b’ibihugu byabo.

Perezida Kagame ati: “ Icya mbere tugomba gukora ni uguha abaturage bacu ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga.”

Yabahaye urugero rw’uko mu Rwanda hari umugambi w’uko bitarenze umwaka wa 2024 abaturage baryo bangana na 60% bazaba bafite ubumenyi buhagije ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ubwaryo.

Andry Rajoelina yahererekanyije ububasha na Perezida wa Misiri Abdul Fattah Al Sissi

Avuga ko imikoranire ihamye y’ibihugu byo muri uriya Muryango yatuma ubumenyi mu by’ikoranabuhanga abaturage ba COMESA bafite burushaho kwiyongera kandi bukagendana n’igihe.

Ikindi Perezida Kagame avuga ko cyafasha mu iterambere rya COMESA ni uko ubuyobozi bw’ibihugu biyigize bwakorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigakorwa binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko buriya buryo buzafasha abafite ibigo biciriritse n’ibigo bito bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bahahirane bitabagoye.

Umukuru w’igihugu yashimye ko hari ibyatangiye gukorwa muri uyu mujyo birimo n’Inama y’ubucuruzi ya  COMESA ( COMESA Business Council)yatangije gahunda yiswe Digital Financial Inclusion Program.

Yunzemo ko nta terambere mu by’ubukungu ryashoboka  urubyiruko rudahawe uburyo bwo kurigiramo uruhare kandi rukabikora binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ku byerekeye iterambere rya COMESA, Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko indi nkingi izateza imbere Afurika ari umutekano n’umutuzo mu bayituye kandi birambye.

Yabijeje ko u Rwanda ruzakomeza gukorana nabo hagamijwe iterambere ry’abatuye Afurika.

U Rwanda ni umunyamuryango wa COMESA

Ijambo rya Perezida Kagame:

 

TAGGED:COMESAfeaturedIkoranabuhangaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwisanzure Mu Itangazamakuru Buri Kuri 93.7%-Ubushakashatsi Bwa RGB
Next Article Ugirashebuja, IGP Munyuza Na Col Ruhunga Uyobora RIB Bari Muri Turikiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?