Kagame Yitabiriye Inama Ya COMESA, Ashima Ko Itagamburujwe Na COVID

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro bo mu bihugu bigize Isoko ry’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika  (COMESA) ashima ko intego z’uyu muryango zitigeze zicogozwa n’ubukana bawa COVID-19.

Yashimiye uwari usanzwe ayobora COMESA ( Common Market for Eastern And Southern Africa) witwa Andry Rajoelina usanzwe ayobora Madagascar imirimo yakoze, ariko anifuriza imirimo myiza umusimbuye muri uriya mwanya ari we Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sissi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize uriya muryango bwarakomeje binyuze mu kiswe COMESA Online Trade Portal ari urugero rwerekana ko ikoranabuhanga ryafashije ibihugu bigize uyu muryango kudaheranwa na COVID-19.

Yavuze ko ari ngombwa ko abatuye ibihugu bya COMESA bahabwa uburyo n’ibikoresho byo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagere kubyo bifuza.

- Advertisement -

Umukuru w’u Rwanda hari ibyo yasangije bagenzi asanga byatuma ikoranabuhanga rirushaho guteza imbere abaturage b’ibihugu byabo.

Perezida Kagame ati: “ Icya mbere tugomba gukora ni uguha abaturage bacu ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga.”

Yabahaye urugero rw’uko mu Rwanda hari umugambi w’uko bitarenze umwaka wa 2024 abaturage baryo bangana na 60% bazaba bafite ubumenyi buhagije ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ubwaryo.

Andry Rajoelina yahererekanyije ububasha na Perezida wa Misiri Abdul Fattah Al Sissi

Avuga ko imikoranire ihamye y’ibihugu byo muri uriya Muryango yatuma ubumenyi mu by’ikoranabuhanga abaturage ba COMESA bafite burushaho kwiyongera kandi bukagendana n’igihe.

Ikindi Perezida Kagame avuga ko cyafasha mu iterambere rya COMESA ni uko ubuyobozi bw’ibihugu biyigize bwakorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigakorwa binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko buriya buryo buzafasha abafite ibigo biciriritse n’ibigo bito bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bahahirane bitabagoye.

Umukuru w’igihugu yashimye ko hari ibyatangiye gukorwa muri uyu mujyo birimo n’Inama y’ubucuruzi ya  COMESA ( COMESA Business Council)yatangije gahunda yiswe Digital Financial Inclusion Program.

Yunzemo ko nta terambere mu by’ubukungu ryashoboka  urubyiruko rudahawe uburyo bwo kurigiramo uruhare kandi rukabikora binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ku byerekeye iterambere rya COMESA, Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko indi nkingi izateza imbere Afurika ari umutekano n’umutuzo mu bayituye kandi birambye.

Yabijeje ko u Rwanda ruzakomeza gukorana nabo hagamijwe iterambere ry’abatuye Afurika.

U Rwanda ni umunyamuryango wa COMESA

Ijambo rya Perezida Kagame:

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version