Perezida Paul Kagame ari muri Nigeria aho yageze kuri iki Cyumweru agiye kwitabira irahira rya Bola Tinubu uherutse gutorerwa kuyobora Nigeria.
Bola Tinubu asimbuye Muhammadu Buhari wari waratangiye kuyobora Nigeria mu mwaka wa 2015 akaba amaze imyaka umunani muri aka kazi.
Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage benshi kandi bafite ubukungu buri gutera imbere cyane.
Hari abemeza ko Nigeria ishobora kuba irusha Afurika y’epfo umutungo, gusa ikagira ikibazo cy’umutekano muke wa hato na hato utuma iterambere ryayo hari igice kinini cyayo ritageramo.
Ku rundi ruhande, Afurika y’epfo nayo ifite ikibazo cy’uko ubukungu bwayo bwihariwe n’Abazungu ndetse n’Abirabura bake biganjemo abakomeye mu ishyaka riri k’ubutegetsi ari ryo ANC.
Kuba Nigeria iri Commonwealth, bituma igira ubusobanuro bwihariye ku Rwanda kubera ko muri iki gihe ari rwo ruyoboye uyu muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza.