Kagame Yitabiriye Umuhango Wo Guha Impamyabumenyi Abarangije Kaminuza Ya ALU

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guha abanyeshuri bo muri Kaminuza yigisha ubuyobozi , Africa Leadership University, impamyabumenyi. Yanahaherewe icyemezo cy’ubucuti afitanye n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abamuhaye impamyabumenyi, avuga ko ubumenyi bahaherewe bugomba kuzaba ingirakamaro kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Avuga ko u Rwanda rwishimira ko rwubatswemo iriya Kaminuza kugira ngo ihe abanyeshuri ubumenyi bakeneye mu by’ubuyobozi baba abakomoka mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Ati: “ Tugomba kumenya guhangana n’ibibazo bitureba ubwacu kandi tukumva ko kubikora gutyo ari ibintu byihutirwa”.

Kagame avuga ko ababyeyi bo muri Afurika bagombye kwinjiza mu bana babo amahame y’uko ibintu bikwiye gukorwa, y’uko ari bo mizero y’umugabane wabo.

Yasabye abarangije amasomo yabo muri iriya Kaminuza kumva ko ibibazo by’umugabane w’Afurika ari bp bazabibonera umuti.

Avuga ko u Rwanda rwasanze ari rwo rukwiye kwishakira ibisubizo kandi rubikora mu buryo bwose bushoboka, rwirinda gucika intege.

Kuri we, icy’ingenzi ni ugukorana umurava nta gucika intege.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version