Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yongeye Gukebura Abayobozi Basubiramo Amakosa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu RwandaPolitiki

Kagame Yongeye Gukebura Abayobozi Basubiramo Amakosa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2025 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yabasabye kwirinda gusubiramo amakosa yakozwe kuko bigaragara ukundi.
SHARE

Nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga Iradukunda Yvès, Kagame yongeye gukebura abayobozi badakura isomo mu makosa bakoze.

Marizamunda na Uwimana ntibarahiye ubwo bagenzi babo bagiriye rimwe muri Guverinoma barahiraga tariki 25, Nyakanga, 2025 kuko bari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda.

Iradukunda we aherutse kugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ariko nawe ntiyari mu Rwanda ubwo abandi barahiraga.

Nyuma yo kubarahiza, Perezida Kagame yababwiye ko basanze bagenzi babo mu kazi ariko ko ari akazi kareba inyungu z’Abanyarwanda.

Ntabwo umuyobozi ari we ugomba kwireba mu nyungu ze mbere y’abaturage nk’uko Perezida wa Repubulika abivuga.

Yongeye kubibutsa ko iyo umuntu agiye mu nshingano aba agomba gukora ibishoboka byose akubahiriza ibikubiye mu byo yarahiriye.

Avuga nanone ko ari ngombwa ko abantu bibutswa, akavuga ko kugira inshingano ari kimwe ariko ko no gukorwa neza ari ingenzi bigashingira k’ukuba yumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo.

Ati: “Ubwo  rero ni ukuvuga ibyo dukorera igihugu, Abanyarwanda natwe ubwacu natwe turimo, ariko ntabwo abantu bahabwa inshingano ngo birebe ubwabo. Icy’ibanze ni ukureba inyungu z’Abanyarwanda.”

Yunzemo ko hari abibwira ko iyo ufite ubumenyi ku kintu runaa biba bihagije ariko ngo sibyo ahubwo umutima ushaka ni ngombwa mu kuzuza inshingano.

Yashimangiye ko Minisiteri y’ingabo, iy’umuryango ndetse n’iy’ikoranabuhanga biri mu bintu bigize uruhare runini mu mibereho y’abaturage.

Kagame kandi yongeye gukebura abayobozi, ababwira gukora amakosa byagombye kubabera uburyo bwo kubikuramo amasomo ntibabisubiremo.

Kubisubiramo kuri we ni ugutuma ibintu bigira indi sura kandi ntibikwiye ku muyobozi.

Ijambo rye yarirangije abizeza ubufatanye n’imikoranire, ugize aho bimwisoba akabona umwunganira.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rutsiro: Bakurikiranyweho Gutema Inka Z’Abaturanyi
Next Article Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?