Nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga Iradukunda Yvès, Kagame yongeye gukebura abayobozi badakura isomo mu makosa bakoze.
Marizamunda na Uwimana ntibarahiye ubwo bagenzi babo bagiriye rimwe muri Guverinoma barahiraga tariki 25, Nyakanga, 2025 kuko bari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda.
Iradukunda we aherutse kugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ariko nawe ntiyari mu Rwanda ubwo abandi barahiraga.
Nyuma yo kubarahiza, Perezida Kagame yababwiye ko basanze bagenzi babo mu kazi ariko ko ari akazi kareba inyungu z’Abanyarwanda.
Ntabwo umuyobozi ari we ugomba kwireba mu nyungu ze mbere y’abaturage nk’uko Perezida wa Repubulika abivuga.
Yongeye kubibutsa ko iyo umuntu agiye mu nshingano aba agomba gukora ibishoboka byose akubahiriza ibikubiye mu byo yarahiriye.
Avuga nanone ko ari ngombwa ko abantu bibutswa, akavuga ko kugira inshingano ari kimwe ariko ko no gukorwa neza ari ingenzi bigashingira k’ukuba yumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo.
Ati: “Ubwo rero ni ukuvuga ibyo dukorera igihugu, Abanyarwanda natwe ubwacu natwe turimo, ariko ntabwo abantu bahabwa inshingano ngo birebe ubwabo. Icy’ibanze ni ukureba inyungu z’Abanyarwanda.”
Yunzemo ko hari abibwira ko iyo ufite ubumenyi ku kintu runaa biba bihagije ariko ngo sibyo ahubwo umutima ushaka ni ngombwa mu kuzuza inshingano.
Yashimangiye ko Minisiteri y’ingabo, iy’umuryango ndetse n’iy’ikoranabuhanga biri mu bintu bigize uruhare runini mu mibereho y’abaturage.
Kagame kandi yongeye gukebura abayobozi, ababwira gukora amakosa byagombye kubabera uburyo bwo kubikuramo amasomo ntibabisubiremo.
Kubisubiramo kuri we ni ugutuma ibintu bigira indi sura kandi ntibikwiye ku muyobozi.
Ijambo rye yarirangije abizeza ubufatanye n’imikoranire, ugize aho bimwisoba akabona umwunganira.