Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yongeye Kwizeza Abanyarwanda Umutekano ‘Uko Bizagenda Kose’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yongeye Kwizeza Abanyarwanda Umutekano ‘Uko Bizagenda Kose’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 8:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo aherutse kugeza ku Banyarwanda ubwo yabifurizaga kurangiza neza umwaka wa 2023 bakazakomereza no mu mwaka wa 2024, Perezida Kagame yababwiye ko kubarindira umutekano ari ingenzi kandi azabiharanira uko bizagenda kose.

Iyi ngingo yayivuze mu gihe Perezida wa DRC (uherutse gutorwa) Felix Tshisekedi yari amaze igihe gito atangaje ko ateganya kuzarasa i Kigali, akabikora ahagaze i Goma hafi cyane y’u Rwanda.

Icyo gihe yabivugaga abwira abarwanashyaka be bari baje kumva aho yiyamamazaga mu murwa mukuru Kinshasa.

U Rwanda kandi ruherutse gushyirwa mu majwi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wavuze ko ari rwo rucumbikiye abarwanyi ba RED Tabara baherutse kugaba ibitero mu Gatumba mu Burundi hakicwa benshi barimo n’abashinzwe umutekano.

Ubwo yagezaga ijambo rirangiza umwaka ku baturage b’Uburundi, Ndayishimiye yabaye nk’uca amarenga ko igihugu cye gishobora kongera gucana umubano n’u Rwanda.

Ni amarenga yaciye ubwo yavugaga ko gufungura umupaka n’u Rwanda byabaye ibintu byiza ku baturage b’ibihugu byombi, akungamo ko Uburundi bwabikoze bwizeye ko u Rwanda ruzubahiriza ibyo avuga ko bari bemeranyijeho ariko ntirwabikora.

Ibi byose rero ni ibintu byerekana ko umutekano w’u Rwanda ushobora guhungabanywa igihe icyo ari cyo cyose, byaba biturutse mu Majyepfo yarwo( mu Burundi) cyangwa mu Burengerazuba bwarwo( muri DRC).

Bityo rero, nk’uko Perezida Kagame yabivuze, u Rwanda rugomba  gucungira abaturage barwo umutekano ku kiguzi icyo ari cyo cyose byasaba.

Kagame yagize ati: “ Hari ibibazo by’umutekano muke duhanganye nabyo ku mupaka wacu.”

Avuga ko kurindira Abanyarwanda umutekano ari ingenzi cyane kubera ko u Rwanda rumaze kuba igihugu kigendwa na benshi.

Yatanze urugero rw’inama mpuzamahanga n’imikino n’ibirori bikomeye rwakiriye mu mwaka wa 2023.

Muri byo harimo Giants of Africa, Women Deliver, Basketball Africa League, Global Citizen Concert n’ibindi.

Perezida Kagame avuga ko kwakira ibirori nk’ibyo biha Abanyarwanda akazi, bikinjiriza u Rwanda amafaranga, rugatera imbere.

Avuga ko mu guteza imbere u Rwanda, intego ari ukuzakomeza kubakira ku byo rwagezeho haba mu bukungu, mu buvuzi no mu zindi nzego.

Yavuze ko imwe mu mpamvu igaragara ituma ibyo u Rwanda rushaka rubigeraho, ari icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bagirirana hagati yabo.

Avuga ko icyo cyizere kandi kigaragarira no mu mibanire n’imikoranire hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda.

Hagati aho ariko, Perezida Kagame avuga ko hari ibyo u Rwanda rwahuye nabyo bikomeye birusaba guhagarara gitwari.

Ibyo birimo umutekano muke mu Karere ruherereyemo, gutakaza agaciro k’ifaranga no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ku byerekeye umutekano, Kagame yavuze ko Leta izakora ibikenewe ‘byose’ kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye.

Avuga kandi ko mu bushobozi bwarwo, u Rwanda ruzafatanya n’abandi Banyafurika kugira ngo nabo batekane.

Yarangije ijambo rye agira ati: “ Iyo twibutse aho twavuye, dusanga nta mpamvu dufite yo kwiheba no gucika intege. Ikimenyetso gituma tudacika intege ni imbaraga tubona mu rubyiruko rwacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yibutsa abaturage ko umwaka wa 2024 ari ingenzi ku buzima bw’u Rwanda.

TAGGED:AbaturageAmajyamberefeaturedKagameLetaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yatangaje Uko Abanyarwanda Bitwaye Ku Bunani
Next Article Miss Rwanda 2020 Yambitswe Impeta Na Rwiyemezamirimo Wo Muri Ethiopia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?