Kale Kayihura Ati: “ Kubera Iki Musanze Iruta Kisoro”

Gen( Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda aherutse kubwira abaturage ba Kisoro mu gihugu cye ko bakwiye kwigira ku Rwanda bakubaka igihugu cyabo.

Yatanze urugero rw’uko aherutse i Musanze ubwo yari aje mu bukwe bw’umwe mu bana we washakanye n’umwana na CG(Rtd) Emmanuel Gasana, yasanze Akarere ka Musanze karateye imbere kurusha Kisoro kandi iyi yarahoze iri munsi ya Musanze.

Kayihura yabwiye abo baturage ko kimwe mu bishoboka ko byateje imbere u Rwanda na Musanze by’umwihariko ari ugukora umuganda no guhana umubyizi.

Yagize ati: “ …Guhana umubyizi no guhana umuganda…Hakurya hariya barabikoresha kandi babikoresha neza cyane….Wabagaya mu bindi ariko bariyubatse. Ejo bundi tujya mu bushyitsi i Kigali nanyuze hariya i Musanze kuko twagiye n’imodoka. Nari maze nk’imyaka ntajyayo.”

Kale Kayihura avuga ko icyo yabonye i Musanze ari uko hateye imbere ndetse haca kuri Kisoro kandi yarahoze iyiruta.

Umujyi wa Musanze

Avuga ko mu myaka mike yaherukaga yo, icyo gihe Kisoro yarutaga Musanze ariko ngo yasanze byarahindutse cyane.

Ati: “ Ariko ubu ngubu iraturuta inshuro 10, kandi rwose sinumva ukuntu ibyo byashobotse!”

Uyu musirikare mukuru yabajije abacuruzi bo muri Kisoro impamvu Musanze iruta Kisoro kandi byose bikaba babireba.

Yibaza impamvu bigenda gutyo kandi bose bajya mu Rwanda bakareba ibihakorerwa bo ntibabikore.

Kale Kayihura abaza akomeje impamvu Musanze iruta Kisoro ya Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version