U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

Abayobozi bari gusura aho iri shuri rizubakwa.

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko mu myaka ine mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze hazaba haruzuye ishuri ry’ikitegererezo mu buhinzi n’ubworozi rikazubakwa ku ishoramari rya miliyoni € 50 ni ukuvuga miliyari Frw 84.

Ni ishuri ry’ubumenyi ngiro bise “Center of Vocational Excellence – CoVE” rizigisha abahinzi gukora umwuga wabo mu ikoranabuhanga rigezweho.

Urubyiruko n’abahinzi bazongererwa ubumenyi mu buhinzi bujyanye n’igihe, bunoze kandi burambye.

Icyo Leta igambiriye ni ukubaka ubuhinzi bugamije isoko, abahinzi bakava mu buhinzi bwa gakondo bugamije ibiribwa ahanini ngangurarugo.

Nta gihindutse, mu mwaka wa 2050 ubu bwoko bw’ubuhinzi buzaba bwaragezweho ku kigero ‘gishimishije’, ubutaka buzakorerwaho ubwo buhinzi bukazaba ari hegitari 600,000 zatunganyijwe ngo zuhirwe.

Mu myaka 25 iri imbere- nk’uko Guverinoma ibiteganya- ubuhinzi bw’u Rwanda buzaba bwarubatswe mu buryo buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bukoresha ubuhanga bugezweho mu gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda icyo gihe bazaba ari abantu miliyoni 22, nk’uko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare kibiteganya gityo.

Ku byerekeye ishuri ry’i Musanze, Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Luxembourg nizo zizaryubaka binyuze mu mushinga ugamije kunoza ubumenyi butanga imirimo mu buhinzi bwa kijyambere mu Cyongereza bise ‘Improving Skills for Holistic Employment in Modern Agriculture, ni ukuvuga ISHEMA mu mpine.

Abize uyu mushinga bavuga ko iri shuri rizaba rifite inyubako zigezweho, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi bigezweho n’ahantu habereye kwigira ubwo bumenyi bunonosoye mu buhinzi.

Abazahiga bazahabwa amasomo y’igihe gito n’amahugurwa y’igihe kirekire ku buhinzi n’ubworozi, abanyeshuri bakazamenyerezwa no gutunganya ibikomoka ku matungo no ku bihingwa.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Eng Paul Umukunzi aherutse kubwira itangazamakuru ko iryo shuri rizafasha urubyiruko kujyana n’igihe mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Ati: “Dushaka ko ubuhinzi bw’u Rwanda buba ubwa kinyamwuga. Abanyeshuri baziga muri iryo shuri bazahita binjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bufatika, bashobora kwihangira imirimo biciye mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi izaba igezweho icyo gihe. Uyu mushinga wa ISHEMA uzagira uruhare runini mu guhindura isura y’ubuhinzi mu gihugu.”

Yongeraho ko iryo shuri rizatanga ubumenyi kuva mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, hakazaba hari n’inzu izajya ibikwamo umusaruro w’ibyakozwe n’abanyeshuri mu gihe utarabona isoko.

Uhagarariye abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri uyu mushinga akaba akomoka muri Luxembourg witwa George Ternes yemeza  ko igihugu cye kizashyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda z’iterambere binyuze mu burezi n’ubuhinzi bugezweho.

Ternes ati: “Twishimiye kuba u Rwanda ari igihugu gishyira imbere iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Iri shuri rizaba uburyo bwo guhanga imirimo no guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga. Tuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika.”

Abaturiye aho iryo shuri rizubakwa mu Murenge wa Busogo bavuga ko batewe ishema no kuba rigiye kubakwa iwabo kuko rizabafungurira amahirwe mashya yo kwiga, kubona akazi no kumenya uko ubuhinzi bugezweho bukorwa.

Mu kuwushyira mu bikorwa, abawuteguye bemeza ko ihame ryo kudaheza uwo ari we wese rizakurikizwa.

Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bari mu bazahabwa akazi n’amahirwe yo kuryigamo no kurikoramo.

Iry’i Musanze zizabanziriza andi abiri azubakwa nyuma yaryo, yose akazaba uburyo bwo kuzamura imikoranire hagati y’amashuri, inganda n’ibigo by’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi.

Mu Bugesera mu Murenge wa Gashora hasanzwe irindi shuri ryigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi bukoresha ahanini ikoranabuhanga mu kuhira.

Ryitwa RICA( Rwanda Institute of Conservation Agriculture), intego yaryo ikaba ubuhinzi bukozwe ku buso buto, butangiza ibidukikije kandi butanga umusaruro munini hagamijwe ko inzara izagera aho igacika mu Banyarwanda.

Ku rubuga rw’iyi Kaminuza, handitse ko abayigamo biga uko ubuhinzi mu gihugu gifite imisozi miremire nk’u Rwanda bwakorwa hatabayeho kwangiza ubutaka ngo isuri ibwibasire.

Kaminuza y’u Rwanda nayo isanganywe ibigo byigisha ubuhinzi bw’ingeri nyinshi birimo ikigo kiri mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu Rubirizi, mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro, ikigo kiri i Rubona mu Karere ka Huye, ikiri i Musanze mu Murenge wa Busogo n’ikiri mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Mu rwego kandi rwo kuzihaza mu biribwa, i Nyagatare n’i Gatsibo kuri imwe mu mirenge ikora ku ruzi rw’Akagera hubatswe ikoranabuhanga ryo kuhiza amazi ava muri uru ruzi.

Yarayobejwe ashyirwa mu bidendezi bituma uburyo bwo kuhira imirima myinshi iri mu bibaya by’aho hantu bushoboka.

Ni umushinga Muvumba Multipurpose Dam, uba muri Nyagatare na Gabiro Agriculture Hub uba muri Gatsibo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version