Nyuma y’amezi asaga abiri Kamala Harris arahiriye kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we n’umugabo we Douglas Emhoff ntabwo barabasha kwimukira mu nzu y’akazi kubera ko ikirimo kuvugururwa.
Ntabwo biramenyekana impamvu kuyivugurura byafashe igihe kinini nk’uko CNN yabitangaje.
Gusa bamwe mu bantu ba hafi b’uyu muyobozi bemeje ko akomeje kurambirwa no kuba iyo mirimo yaratinze, mu gihe ari yo yegereye White House akoreramo.
Kugeza ubu Kamala n’umugabo we bacumbitse muri Blair House, inzu ubundi ibarwa mu zikoreshwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari amakuru ko Harris mu byumweru bitatu bishize yasuye iyo nyubako irimo kuvugururwa, ahamara igihe gisaga isaha imwe. Uyu mugore ukunda guteka ngo hari byinshi yasabye ko byavugururwa mu gikoni.
Elizabeth Haenle wabaye umuyobozi w’urugo rwa Visi Perezida Dick Cheney, yavuze ko bisanzwe kuba abashinzwe kurinda visi perezida bamusaba kuba aretse kwimukira mu nzu ye, mu gihe hari ibigikeneye gutunganywa.
Ati “Bashobora kumusaba kuba aretse kuyimukiramo mu gihe hari ibikivugururwa, ibintu bitakoroha igihe visi perezida yaba yamaze kwimukiramo.”
Amakuru avuga ko mu buryo iyi nzu irimo gutunganywamo harimo ubwo kuyongerera umwuka no gushyushyamo imbere.
Ni inyubako igezweho inaherereye ahantu heza, itandukanye cyane no muri Blair House.
Perezida Joe Biden mu kwezi gushize yavuze ko muri White House atabayeho neza kurusha uko yari mu icumbi rya visi perezida mu gihe cy’imyaka umunani.
Ati “Uba uri ku buso bwa hegitari 32, witegeye umujyi wose. Ushobora kugendagenda, hari pisine (piscine) … ushobora gutwara igare kandi nturenge imbago z’urugo, ukiruka, ariko muri White House biratandukanye cyane.”
Harimo piscine ishyobora gushyushywa yashyizwemo na visi perezida Dan Quayle, ndetse Biden akiri visi perezida yakundaga kuhakoreshereza ibirori.
Nyuma yo kwimukira muri iyi nyubako mu 2017, Karen Pence – umugore wa visi Perezida Mike Pence – yavuze ko mu bintu Biden yababwiye asezera muri iyo nyubako yagize ati “muzakunda cyane piscine.”