Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaminuza Mpuzamahanga Y’Ubuzima Mu Bufatanye N’Abahanzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kaminuza Mpuzamahanga Y’Ubuzima Mu Bufatanye N’Abahanzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2021 7:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanzi barashimirwa uruhare rwabo mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi n’ingaruka cyagize ku baturage bakanasabwa gukomeza gukora ibihangano bizana ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima.

Kaminuza  mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose yavuze ko umuhanzi uzakora uko ashoboye ngo yikure muri ibi bibazo izamuha ubufasha azakenera.

Iby’ubu bufatanye bwatangajwe mu gikorwa kiswe Hamwe Festival, kikaba cyabaye ku nshuro ya gatatu.

Hamwe Festival yatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2019,  ku nshuro ya kabiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu mwaka wa 2020 kubera ko muri kiriya gihe u Rwanda n’amahanga muri rusange rwari ruri mu bihe bigoye bya COVID-19 ica ibintu.

Muri uriya mwaka icyakozwe cyari ugufasha abantu muri rusange kudakurwa umutima na kiriya cyorezo, bagahangana nacyo batuje.

Insanganyamatsiko mu Cyongereza yagiraga iti: “Mental Health and Social Justice.”

Kuri iyi nshuro[ya gatatu] abatanze ibiganiro bibanze cyane ku cyakorwa kugira ngo imibereho y’abahanzi ibe myiza muri iki gihe u Rwanda ruri kwivana muri COVID-19.

Kiriya kiganiro kitabiriwe n’intiti n’abandi bantu batandukanye bakora mu nzego zirimo izishinzwe imibereho myiza y’abaturage cyane cyane urubyiruko, abakora mu rwego rw’ubuzima  n’abandi.

Kubera ko ari igikorwa cyateguwe na Kaminuza mpuzamahanga  y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose, University of Global Health Equity, iyi Kaminuza yari ihagarariwe na Dr Agnes Binagwaho uyiyobora n’abandi bayobozi barimo umuyobozi witwa  Partners In Health (PIH) witwa  Dr. Sheila Davis.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon Edouard Bamporiki.

Bamporiki yashimye uruhare rw’iriya Kaminuza mu gutuma ubukungu bw’abahanzi bahanga mu nzego zitandukanye buzanzamuka.

Prof Agnes Binagwaho uyobora Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose

Yashimiye abateguye kiriya gikorwa  kuko ngo yizeye ko kizagenda neza.

Avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi baba abahanga indirimbo, abashushanya n’abandi kandi ko bose bazungukirwa n’iriya gahunda yiswe Hamwe Festival.

Ikindi ngo mu gihe kiri  imbere abakora mu buhanzi bose bazakorana n’iriya Kaminuza kugira ngo banoze ibyo bakora kandi bivane mu ngaruka za kiriya cyorezo mu buryo burambye.

‘Hamwe Festival’ y’umwaka wa 2021 yatangiye tariki 10, ikazarangira tariki 14, Ukwakira, 2021.

TAGGED:BinagwahoCOVID-19featuredFestivalHamweKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru w’Ingabo Za RDC Ari Mu Rwanda
Next Article Sinigeze Ngira Inzozi Zo Kujya Mu Gisirikare- CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?