Kaminuza Ya Butaro Yapfushije Umwe Mu Bayobozi 

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Kaminuza ya Butaro yitwa University of Global Health Equity iri mu Karere ka Butaro yabitse Dr. Tomlin Paul wari umwarimu n’umuyobozi mu by’amasomo waguye iwe.

Dr. Tomlin Paul yitabye Imana ku wa 9 Werurwe 2026, akaba yari umwarimu, n’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’amasomo rwa kaminuza.

Kuva yagera muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2021, yakoranye umurava, ubushishozi, n’ubwitange, afasha guteza imbere uburezi, ubushakashatsi no gukomeza guteza imbere uburyo bwo kwigisha ubuvuzi bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi.

Dr. PaDr. Paul yigeze kuvuga ku buzima bwe akiri muto mu cyaro cya Trinidad and Tobago, aho yamenyeye hakiri kare ko uburezi bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu.

Ni ihame ryamugumyemo mu buzima bwe bwose bw’umwuga.

Abo muri Kaminuza ya University of Global Health Equity bavuga yabonaga ko kwigisha ubuvuzi atari ugutoza gusa abahanga mu mwuga, ahubwo ari uburyo bwo gusubiza ibibazo by’ubuzima by’abaturage no gutuma serivisi z’ubuvuzi zirushaho kugera kuri bose.

Itangazo iyi Kaminuza yashyize kuri X rigira riti: Yagize uruhare mu gutegura integanyanyigisho (curriculum), afasha gushimangira ubufatanye mu mahugurwa y’abiga ubuvuzi, kandi ashyigikira uburyo bwo kwiga butuma abanyeshuri badasobanukirwa gusa indwara ahubwo n’amateka, imibereho y’abaturage, ndetse n’ubuzima bw’abantu muri rusange.”

Yashimishwaga cyane n’intego za UGHE ndetse n’aho iherereye i Butaro, ahamwibutsaga icyaro yakuriyemo cyamubumbatiye mu ndangagaciro ze.

Dr. Tomlin yari azwi cyane kubera uruhare rwe mu guteza imbere uburezi bw’ubuvuzi n’ubuzima rusange.

Yahawe igihembo cya Five-Star Doctor Award gitangwa n’ihuriro World Organisation of National Colleges and Associations for Family Physicians.

Yari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Uburezi n’Ubuziranenge (Education Development and Quality Center – EDQC) ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi no guhanga n’Udushya (Dean of Research and Innovation) muri UGHE.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *