Umuyobozi wa Kaminuza ya Kent yo muri Amerika witwa Dr Marcello Fantoni yaraye asinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhanga na Polisi y’u Rwanda kugira ngo izayifashe mu gukarishya ubwenge bw’abakozi bayo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza niwe wasinye kuri aya masezerano n’aho Dr. Fantoni ayasinye ku ruhande rw’iriya Kaminuza.
Twabibutsa ko iyi kaminuza kandi yagiranye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, ndetse yahafunguye n’ishami ryayo rizigisha ubuhanga butandukanye birimo n’ubufitanye isano no kugenza ibyaha.
Isinywa ry’aya masezerano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent ryabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yemezacko ayo masezerano yashyizweho umukono agamije guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’inzego zombi hagamijwe inyungu ku mpande zombi.
Ati: “Yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.”
Polisi y’u Rwanda isanganywe imikoranire n’ibindi bigo by’ubushakashatsi ndetse na Polisi zitandukanye z’amahanga hagamijwe kuzamura ubumenyi bw’abakozi bayo mu rwego rwo kurushaho kububakira ubushobozi.