Umuririmbyi uri mu bamamaye kurusha abandi ku isi ukomoka muri Amerika witwa Britney Jean Spears yasabye abafana be kumubabarira bakamuha agahenge kubera ko hari n’abarengera bakamwoherereza ubutumwa burimo virus zishobora kwinjira muri telefoni ye bakamenya amabanga ye.
Aherutse guhamagara Polisi ngo ize imurebere niba nta bantu bari kugerageza kwinjira muri telefoni ye nyuma y’ubutumwa bwinshi aherutse koherererezwa n’abafana be, bikagera aho yumva agize impungenge.
Ikindi ni uko hari bamwe mu bafana be baherutse kumuhamagara umusubizo, bamubaza ibibazo bya cyana, abandi ndetse ntibatinye kumubipa.
Nyuma yo kubona ko bimaze gufata indi ntera, Spears yahamagaye Polisi ngo ize imufashe kugenzura ikihishe inyuma y’ako kaduruvayo.
Polisi yaraje isanga mu by’ukuri nta kidasanzwe cyamubayeho.
Ku rundi ruhande, umuhanzi Britney Spears yavuze ko akunda abafana be cyane ariko ko bamubabarira ntibajye bamuhoza ku nkeke bamuhamagarira ubutitsa!
Ubutumwa bwo kubiyama, aherutse kubucisha kuri Twitter.
— Britney Spears 🌹🚀 (@britneyspears) January 26, 2023
Aherutse no guhanagura ibyo yari yanditse kuri Instagram ye ubwo yabonaga ko byatejwe sakwa sakwe.
Ni umwe mu byamamare byahuye n’ibibazo mu buzima kubera ko yigeze gushyirirwaho nyirantarengwa y’uko atagomba kwigenga mu gihe cy’imyaka 13 ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2021.
Se niwe wari ushinzwe kumufatira ibyemezo mu cyo bise conservatorship.
Bavugaga ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Kugira ngo ibi bivanweho byasabye ko abaharanira uburenganzira bwa muntu bahaguruka barasakuza barabyamagana, bituma Spears arushaho kwamamara.
Ibyamubayeho bisa neza n’ibikubiye mu ndirimbo ye yise ‘Overprotected’.
Muri iyi ndirimbo, avuga ukuntu umukobwa wo mu bakire yabujijwe kwinyagambura, ngo najya hanze azahahurira n’ibirara cyangwa indi mico mibi.
Yaririmbye ko umukobwa ukuze aba agomba kwigenga, agahitamo inzira imunogeye aho guhora acungirwa hafi nk’aho ari igisambo.
Se wa Britney Spears yitwa Jamie Spears.