Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaminuza Y’u Rwanda Yabajijwe Iby’Inyubako Imaze Imyaka Umunani Ituzura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kaminuza Y’u Rwanda Yabajijwe Iby’Inyubako Imaze Imyaka Umunani Ituzura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2024 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta (PAC), babajije ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda impamvu itubaka inyubako izakorerwamo n’ishami rivura amatungo ngo irangire, itangire no gukorerwa, busubiza ko hari ibikoresho byari byarabuze.

Iyo nyubako ya Etage ngo niyuzura izakorerwamo n’Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, zikazafasha mu biga ubwo bumenyi kuko baziga batandukanye na bagenzi babo bari basanzwe bigana iby’ubuhinzi.

Koleji yihariye yo kuvura amatungo iri kubakwa mu Karere ka Nyagatare mu gihe iy’ubuhinzi yo isanzwe iri mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Abadepite bagize PAC babajije ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda icyabuze ngo iriya nyubako yuzure, imyaka ikaba ibaye umunani bakuyubaka.

Kaminuza y’u Rwanda yasubije ko hari ibikoresho yari yarabuze, ariko ko mu gihe gito kiri imbere bizaba byabonetse, imirimo igasubukurwa ku buryo umwaka wa 2024 uzarangira n’iyo nzu yaruzuye.

Iyi mvugo ariko Abadepite basa n’abayakiriye nko kubikiza kubera ko iyo bitegereje aho kuyubaka byasubikiwe, basanga kuyuzuza mu mezi asigaye ngo uyu mwaka urangire bitakunda.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta igaragazaga ko ubwo abagenzuzi bahageraga basanze hari imirimo yahagaze.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe imari, Tengera Françoise Kayitare, yasobanuriye Abadepite ba PAC ko impamvu yatumye imirimo yo kubaka iyo nyubako idindira, ari uko  ko mbere habanje gutegurwa nk’ahantu hazaba amashuri asanzwe yo kwigiramo, hategurwa inyubako ya Laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo, ariko ‘ntihateganywa’ ahazanyura imyanda n’ibindi byose bikorerwa amatungo.

Yagize ati: “Tuza kugira ikibazo cyo kuvuga ngo nitwubaka tukarangiza, tugakora uko ibintu byose biteganyijwe, inzu izakoreshwa icyo yagenewe, ariko nta hantu ho gucisha inyanda igendana n’iby’amatungo hari harateguwe. Aho ni ho hajemo ikibazo, bisaba ko tugomba kugira imirimo y’inyongera irenze Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.”

Tengera avuga ko iyo mirimo itarakorwa, yose hamwe ifite ijanisha rya  5%.

Avuga ko iryo ari ijanisha  ry’imirimo y’inyongera yemewe mu myubakire ku bijyanye n’amategeko y’imitangire y’amasoko.

Avuga ko hari Komite muri Minisiteri ireba ibibazo nk’ibyo byihariye yashizweho kandi imirimo iremezwa, hemezwa  n’uko igomba gukorwa, igisigaye kikaba ari ukureba aho amafaranga agomba kuva kugira ngo inyubako yubakwe yuzure, ibyayo bive mu nzira.

Abadepite bamweretse ko batemeranywa nawe, bamubaza niba uwo mwaka avuga ko iyo nzu izaba yaruzuyemo ari uyu wa 2024 cyangwa umwaka utaha.

Perezida wa PAC witwa Valens Muhakwa yahise agira ati: “ Umwaka w’ingengo y’imari cyangwa ni umwaka usanzwe? Kugeza ubu nta kirakorwa, biragaragara ko biracyari ku kigero byariho”.

Hon Muhakwa Valens

Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko nubwo ibimaze gukorwa bikiri hasi, ibikoresho by’imirimo yari iteganyijwe gukorwa byose byabonetse, ku buryo amafaranga asabwa ku mirimo y’inyongera aramutse abonekeye igihe,  yose yakorwa ikarangira.

Umudepite yahise amubwira ko hari ibyo ashobora kuba atazi kuri iyo nyubako.

Hon Jeanne d’Arc Uwimanimpaye ati: “Aha twarahasuye, Nyakubahwa Tengera ibyo arimo kuvuga ntabwo byashoboka ko mu mezi atandatu n’iyo wavuga ngo uyu munsi iyo ngengo y’imari irabonetse, gutanga amasoko birakozwe, ntabwo byarangira, kuko twarahasuye kandi nta kintu kiyongereyeho”.

Iyo nyubako niyuzura nyuma y’imyaka umunani imaze yubakwa itarangira, izafasha mu kongera umubare w’abavuzi b’amatungo b’abanyamwuga, kuko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abatarenga ibihumbi bine.

Ifoto Ibanza: Tengera Françoise Kayitare

TAGGED:AbadepitefeaturedInyubakoKaminuzaPACRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Telefoni 520,000 Za Airtel Zimaze Guhabwa Abaturage
Next Article Sosiyete Sivile Ishima Uruhare Kurira Ku Ishuri Byagize Ku Ireme Ry’Uburezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?