Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Abatashye Ibirori Bahavuye Bajyanwa Kwa Muganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Kamonyi: Abatashye Ibirori Bahavuye Bajyanwa Kwa Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2024 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Remera-Rukoma ni abarembejwe n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bafatiye mu rugo rw’abageni bari baje gusurwa n’ababyeyi babo.

Imibare itangwa n’inzego zitandukanye ivuga ko abo bantu bari hagati ya 30 na 40, bakaba basanzwe batuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko abo barwayi batagiye mu bitaro bya Remera- Rukoma honyine ahubwo buhorejwe no kigo nderabuzima cya Nyamiyaga.

Bamwe bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma, abandi ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga.

Aya makuru kandi, yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga ndetse n’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera Rukoma ari nabyo birimo gutanga ubuvuzi bwihuse kubamaze gugaragarwaho n’icyo kibazo.

Mudahemuka Jean Damascene wa Nyamiyaga yemereye ikinyamakuru Intyoza gikorera mu Karere ka Kamonyi  ko aya makuru ari impamo.

Mudahemuka avuga ko abasuwe n’ababasuye n’abashyitsi bandi bari batumiwe muri uru rugo abenshi muri bo bagaragaweho n’iki kibazo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma Dr.Jaribu Théogène yabwiye itangazamakuru ko abagize icyo kibazo bari kwitabwaho.

Avuga ko abarwayi bakigera kwa muganga byabanje gufatwa nk’ibyoroshye ariko biza kugaragara ko bikomye ahubwo.

Imbangukiragutabara nizo zihutiye kuzana ku bitaro abo bantu bari bakiri bake ariko baza kwiyongera.

Abenshi mu bazanywe kwa muganga kuri uyu wa Gatandatu bari biganjemo ao mu Mudugudu wa Karubanda na Munyinya.

Ubuyobozi bwasabye abaturage bumva ko ibyo bafatiye hariya biri kubateza ikibazo icyo ari cyo cyose kwihutira kujya kwa muganga bakabavura.

Ikibazo cy’ibiribwa cyangwa ibinyobwa byanduye bihumanya Abanyarwanda si icya none!

Mu mataliki nk’aya mu mwaka wa 2023, bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye YouthConnekt 10 bajyanywe kwa muganga bari gucibwamo kubera ibyo bari bariye byabanduje.

Umukobwa twaganiriye icyo gihe utarashatse ko tumutangaza amazina yavuze ko ku mafunguro ya saa sita( lunch),  babagaburiye yari afungiye hamwe, ibyo bita food take away.

Iyo ‘take away’ yari ifungiyemo umuceri, ifiriti, ibishyimbo n’inyama( y’inka cyangwa inkoko).

Icyakora ngo hari harimo n’ibishyimbo n’ifiriti byapfubye.

Iki cyabaye ikibazo ku buryo Perezida Kagame yacyamaganye avuga ko kugaburira abantu ibiribwa byanduye ari ikintu kidakwiye mu Rwanda, igihugu giharanira gukora ibintu byose neza.

Kagame yasabye ko abantu bagize uruhare mu gutuma ibyo biribwa byandura ndetse bikagaburirwa urubyiruko bakurikiranwa.

Ni henshi abantu banduzwa n’ibyo bariye cyangwa banyoye kandi ibi biba ku bitabiriye ibirori birimo ibibera mu mahoteli akomeye, restaurants, ubukwe n’ahandi.

Utukoko turi mu biribwa cyangwa ibinyobwa byanduye bita bacteria nitwo dukunze kwibasira abantu tukabatera impiswi, kuruka cyangwa kugira isereri.

TAGGED:abagenifeaturedKamonyiUbukwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abajya Mu Buraya Bugarijwe N’Ubushita Bw’Inkende- Minisanté
Next Article MINECOFIN Yategetse Ko Ibimina Biba Byanditswe Ku Murenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?