Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Hari Abiyemeje Guhangana Na Polisi Bakoresheje Imihoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Hari Abiyemeje Guhangana Na Polisi Bakoresheje Imihoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2023 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Kamonyi  haravugwa abasore biyise ‘abahebyi’ bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro, Polisi na DASSO baza kubatesha bakabatera amabuye, ari nako bashaka kubatemesha imihoro.

Bahawe gasopo ko nibatabireka Leta izakoresha imbunda.

Mu nama y’abaturage yaraye ibereye mu Murenge wa Rukoma, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abakora ibyo ko nibakomeza kubikora, hari abazaraswa.

Yabasabye kubicikaho kuko bizabakoraho.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze  ko barambiwe  guhora bumva ko hari abantu bapfiriye mu myobo y’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abo Bahebyi ko Leta ifite imbunda bo bakagira imihoro. Ifoto@UMUSEKE.RW

Abo bantu bacukura muri ubwo buryo babona inzego z’ibanze n’iz’umutekano zije kuhabakura, bagafata imihoro n’amabuye bashaka kubagirira nabi.

Yababwiye ati: “Mufite imihoro n’amabuye, Leta ifite imbunda. Ndabamenyesha ko muzahangana nayo nimudacika kuri iyo ngeso”

Musabyimama yasabye abacukura muri ubu buryo gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa bakibumbira muri koperative.

Polisi iti: “ Ntidushaka kumva izina ‘abahebyi’

ACP Twizere Désiré uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko batifuza kumva izina Abahebyi.

Yasabye abaryitwa kuryibagirwa bakajya ku murongo nk’abandi baturage.

Ati: “ Ntabwo dushaka kongera kumva izina Abahebyi. Guhera uyu munsi turabizeza ko nibatarireka twe tuzabyikorera.”

Amabuye y’agaciro acukurwa muri Kamonyi yiganje mu mirenge ya Rukoma, Kayenzi, Ngamba na Mugina.

Akarere ka Kamonyi kari mu dufite amabuye y’agaciro menshi

Kugeza ubu ibigo 15 nibyo bifite uburenganzira bwo gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni uburenganzira butangwa n’Ikigo gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli.

Imibare igaragaza ko ibirombe byinshi muri Kamonyi biba mu Murenge wa Rukoma.

Aha niho hakunze kuvugwa imfu nyinshi z’abagwirwa n’ibirombe.

TAGGED:AbahebyiAbajuraAgaciroAmabuyefeaturedKamonyiMinisitiriMusabyimanaPolisiRukoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Eric Kneedler: Ambasaderi Mushya W’Amerika Mu Rwanda
Next Article Nyagatare: Babwiwe Uko Bigenda Iyo Uwahohotewe Adashobora Kwitangira Ikirego
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muri Somalia Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?